Yashyizweho kuri 5 December, 2016 | 11:43

Abanyamakuru bafite inshingano zo kumenyesha abaturage amakuru ku nkiko ny’Afurika

Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage, rwashyizweho mu rwego rwo kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe kurushaho kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage. Ibitabwubahirije bikaba byaregwa muri uru rukiko. Gusa abanyarwanda benshi ntabwo basobanukiwe imikorere yarwo n’uko baruregera n’ubwo rwo ku bushobozi bwarwo ubu ruvuga ko rufite ibirego byinshi ugereranyije n’ubushobozi bwarwo.

Umwe mu banyamakuru bahuguwe na Pax Press, ku mikorere y’uru rukiko nawe yavuze ko atari azi imikorere yarwo. Kaberuka Telesphore, umunyamakuru wa Radio Huguka avuga ko nyuma yo guhugurwa, agiye gutangaza inkuru zifasha abaturage kumenya uru rukiko n’imikorere yarwo. Agira ati “n’ubwo u Rwanda mu minsi yashize rwavuze ko umuntu ku giti cye cyangwa imiryango itari iya Leta badashobora kururega ariko n’u Rwanda rushobora kuregamo kubera inyungu z’umuturage warwo”.

Umunyamategeko Garuka Christian ukurikiranira hafi imikorere yarwo, avuga ku gaciro rugifitiye umunyarwanda nyuma y’uko u Rwanda ruvuze ko nta muntu ku giti cye wemerewe kururega, agira ati “rufite agaciro cyane kuko u Rwanda ruri mu byemeje amategeko arushyiraho. Ibi rero nyuma yabyo hari ikindi bivuze ku burenganzira bw’umunyarwanda kandi uburenganzira bw’umunyarwanda ntabwo ari ukurega u Rwanda gusa”.

Agaruka ku mikorere yarwo, avuga ko uru rukiko ruri mu nyungu z’abaturage ba Afurika ariko ko bibabaje kubona ibihugu bya Afurika byasinye amategeko arwemeza atari byose. Agira ati “ibyo ari byo byose rwashyizweho kubera ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwaga uko bikwiye. Biratangaje rero kuba hari ibihugu bitabibona gutyo”.

Ku banyamakuru ngo kumenya amakuru yose ku mikorere y’uru rukiko, ni inyungu no kuri bo kuko nabo ari abaturage nk’uko Fulgence Niyonagize umwanditsi mukuru muri Pax Press yabitangarije Radio Isango Stars. Akomeza avuga ko abanyamakuru nabo bashobora kurwiyambaza kuko ni bamwe mu bakunze kubangamirwa. Yungamo ati “ igikomeye cyatumye duhugura abanyamakuru ni uko mu nshingano zabo harimo kumenyesha abantu amakuru. Ntabwo rero batanga amakuru nabo badafite kandi bayumva”.

Kugeza ubu ibihugu byemeje burundu amategeko ashyiraho uru rukiko ni 37 mu bihugu 54 bya Afurika. U Rwanda narwo ruri mu bihugu 37 byashyizeho umukono. Kugeza ubu hari ibirego bitandatu by’abantu barega u Rwanda mu gihe urukiko rwo rufite ibirego bigera kuri 84 rugomba kuburanisha.

Kugeza ikibazo muri uru rukiko, bisaba kwandika ukajyana ikirego ku kicyaro cy’uru rukiko ruri Arusha muri Tanzania cyangwa kwandika binyuze kuri email.

Musonera Sosthѐne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo