Yashyizweho kuri 2 August, 2017 | 11:53

Abanyamakuru barasabwa gucukumbura inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga Pax Press iterwamo inkunga n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB), yahuguye abanyamakuru ku mitangire ya Serivisi.

Mu mahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press kuva ku ya 26 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2017, mu mushinga yatewemo inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, abanyamakuru basobanuriwe akamaro kabo mu gukora inkuru zituma serivisi zitangwa neza ku buryo burushijeho.

Bimwe mu byo abanyamakuru batari bahugukiwemo ni uko mu nkuru zabo batajyaga bacukumbura ngo hamenyekane igituma serivisi runaka yatanzwe nabi. Abahuguwe bagaragaje ko ibibazo biri mu mitangire ya serivisi akenshi biterwa no kwiharira amasoko, kudashyira imbere inyungu z’umuturage, kuba abantu badakora baterekeza ku kwinjiza ifaranga (Business oriented) n’ibindi. Ibi ni nabyo byatumye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushyiraho gahunda ya NK’UWIKORERA, igamije gukangurira abantu gutanga servisi nziza no kureba impamvu zituma serivisi zidatangwa neza mu nzego zitandukanye.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana avuga ko inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi zikorwa ariko mu by’ukuri abanyamakuru bakaba badacukumbura impamvu z’aho bitagenze neza ngo nazo bazitangaze. Agira ati “nk’urugero usanga twandika cyangwa tuvuga ko abaturage bambuwe na ba rwiyemezamirimo, ariko ntiturebe impamvu ituma batabishyura kandi ku gihe. Hari igihe usanga nabo baba batishyuwe cyangwa nabo basiragijwe bagatinda kwishyurwa.”

Umwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itatu, Karegeya Jean Baptiste, ahamya ko uyu mushinga uzatanga umusaruro ukomeye kuko abantu akenshi baba batazi ibyo bemerewe iyo bagiye gusaba serivisi." Akomeza avuga ko kumenya uko serivisi itangwa ahantu runaka, bisaba ko ababikurikirana bahuza imbaraga ari benshi. Ati “nk’ubu umunyamakuru ashobora kubona ibibazo biri mu mahoteli kurusha uko abakurikirana iby’amahoteli by’umwihariko babibona. Iki kibazo kirasaba guhagurukirwa na buri wese.”

Uwizeye Solange, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere asaba abanyamakuru guhagurukira imitangire ya serivisi idahwitse nk’abantu bagera ku bantu benshi. Akomeza yibutsa agaciro ka serivisi mu bukungu bw’u Rwanda, avuga ko icyerekezo cy’u Rwanda ari uko ari yo buzaba bwubakiyeho. Agira ati “twifuza ko mwazacukumbura mugakora inkuru zigaragaza impamvu serivisi itangwa nabi atari ukuvuga gusa ko yatanzwe nabi ngo mugarukire aho.”

Biteganyijwe ko muri Vision 2020, urwego rwa serivisi ruzaba rwinjiriza u Rwanda ku kigero cya 80% cy’ibyo rwinjiza. Mu gihe hasigaye imyaka ibiri ngo u Rwanda rugere muri iki cyerekezo harakorwa ubukangurambaga butandukanye ngo abanyarwanda n’inzego bireba zirusheho kwakira neza ababagana. Ubu hari gahunda zavutse ngo abanyarwanda barusheho kumenya imitangire ya serivisi nziza nka “Nayombi” ya RDB na “Nk’uwikorera” ya RGB, ibi bikiyongera kubushake bwa Leta buhamagarira n’izindi nzego kunoza serivizi zitanga.

Musonera Sosthene


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo