Yashyizweho kuri 5 July, 2016 | 15:41

Abimuwe Gishwati ntibagira aho bahinga n’aho bashyingura

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba abimuwe mu ishyamba rya Gishwati bakemererwa n’ubuyobozi guhabwa ingurane bavuga ko bahawe amazu gusa ariko batagira aho gutura n’aho gushyingura abitabye Imana.Bimuwe muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu mwaka wa 2007 nibwo abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu batangiye kwimurwa mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati mu ntara y’iburengerazuba. Ibi byakozwe hagamijwe gutera ibiti mu gusubiranya iryo shyamba ryari ryarangijwe n’abaturage bari barituyemo abandi barihinga bakanaryororemo. Umugwaneza Uwase Liza umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kanzenze wahuye n’ikibazo cyo kwimurwa mu nkengero zishyamba rya Gishwati avuga ko aho bari batuye yari gakondo yabo. Babwiwe n’ubuyobozi ko bimuka bakazahabwa ingurane ariko ingurane bahawe ni amazu. Bavuga ko nta hantu ho guhinga cyangwa gushyingura uwitabye Imana bafite.

Umugwaneza akomeza avuga ko ugize ibyago ajya mu baturanyi baje bahasanga kumusaba aho ashyigura umuntu we. Iyo ahamwimye yitwikira ijoro akajya kumujugunya mu gahinga, kuko nta handi aba afite ho kumushyira. Ati "hashize imyaka n’imyaka basinyanye n’ubuyobozi guhabwa ingurane ariko ntibishyirwe mu bikorwa kugeza naho umukuru w’igihugu asabiye ubuyobozi bw’Akarere gukemura icyo kibazo, mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko n’ubu nta kirakemuka."

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Grâce yavuze ko iki kibazo cy’abaturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati atari icyabo gusa. Bagihuriyeho n’abandi bimuwe ku musozi wa Gisenyi. Bose bakeneye aho gutuzwa.Ngo akarere gafatanyije n’izindi nzego bireba bagiye kubashakira aho batuzwa ndetse bagahabwa n’ubutaka bwo guhingamo. Uwamariya yemeza ko barimo kuvugana na Rema ndetse na RDB kugira ngo barebe ko babaha agace k’umusozi wa Gisenyi katari mu manegeka kugira ngo abaturage babone aho guhinga.

Ikindi, akarere ka Rubavu gafatanyije na Nyabihu barimo gushaka ahantu heza abaturage bazajya bashyigura ababo kuko ari ikibazo gihuriyeho nutwo turere twose. Uwamariya "Ati natwe nubwo turi abayobozi turi abaturage ba Rubavu na Nyabihu, ni muri urwo rwego dusangiye ibibazo n’abaturage bacu dushinzwe gukorera ubuvugizi."

Leta yasohoye itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rigena ko indishyi yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye kandi yemejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba, kandi ntamananiza abaye. Iryo tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 31 Kanama 2015, rivuga ko iyo iminsi 120 yagenwe irenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.

Safi Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo