Yashyizweho kuri 10 November, 2016 | 10:12

Amakusanyirizo ari kure atuma amata abapfira ubusa

Abatuye mu murenge wa Kiziguro by’umwihariko abo mu kagali ka Mbogo, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ikusanyirizo ry’amata hafi yabo ngo babashe kuyabyaza umusaruro. Ibi babifata nk’ikibazo dore ko bo ngo babona umukamo ushimishije ariko bakaba nta kindi bamaza amata uretse kuyanywa asigaye akabapfira ubusa.

Umukamo mwinshi ubapfira ubusa mu gihe cy’imvura, dore ko ari bwo ubwatsi buba buboneka bigatuma inka zabo zongera umukamo. Aba borzoi bo mu murenge wa Kiziguro, akagali ka Mbogo, ibi bibabera urucantege. Ngo n’ubwo batayabogora, ariko ngo ntabwo babasha gusagurira amasoko uko bikwiye ngo biteze imbere kandi baba bakoresheje ingufu nyinshi borora inka. Gasana Vianney agaragaza ikibazo agira ati “ubundi byadusabaga kuyajyana mu wundi murenge wa Kiramuruzi. Akenshi tuyagezayo yapfuye ku buryo tugira imvune zikubye kabiri”. Gasana avuga ko iyo atari we uyijyaniye binamuteranya n’abayamujyanira kuko kwemera ko yapfuye biba bigoye cyane iyo umuntu yahombye.

Cyakora ngo iki kibazo cyaramenyekanye ku rwego rw’umurenge, bagishakira umuti bubaka ikusanyirizo ahitwa Ndatemwa nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro Hategekimana Achille Samson. Nyamara abaturage bo mu kagali ka Mbogo bavuga ko n’ubundi ari ku ruhande ku buryo bizabavuna kugezayo amata.

Aka gace karangwamo ubworozi bw’inka, gakunda kwibasirwa n’izuba ariko ngo umukamo ntubura ku buryo bo basaba ikusanyirizo hafi yabo kuko kuri bo uyu mugisha bafite udakwiye kubaca mu myanya y’intoki.
Ubundi mu kagali ka Mbogo ntawe ugura amata ahubwo ngo udafite inka afashwa na mugenzi we uzifite akanywa amata nk’uko bitangazwa na Emmerita uhatuye. Kuri ubu ahari ikusanyirizo, litiro bayigura amafaranga hagati ya 200 na 150, cyakora amenshi ngo bayageza ku ikusanyirizo yangiritse kubera urugendo n’uburyo aba atwawe ku magare.

Musonera Sosthѐne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo