Yashyizweho kuri 29 April, 2016 | 09:47

Bamwe mu barangiza Kaminuza ntibashaka gukorera mu byaro

Mu kiganiro n’abavuga rikumvikana i Rwamagana mu nta ra y’iburasirazuba, kagame yagaye abanyeshuri Leta itangaho byinshi ariko bagaruka aho gukora ibyo bize bagategeka n’aho bagomba kubikorera. Yatunze urutoki abize muri Israel n’abiga iby’ubuganga. Ngo yiteguye kwibonanira nabo.

Aganira n’abo bavuga rikumvwa kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mata 2016 mu karere ka Rwamagana, mu ruinduko rw’iminsi itatu agirira mu ntara y’iburasirazuba, Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri yabwiwe ko hari abana b’Abanyarwanda banze gukora mu mushinga w’umugiraneza akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Howard Buffet, uyu akaba afite umushinga wo gutangiza ibikorwa byo kuhira imyaka muri Nasho ahakunze kwibasirwa n’amapfa muri Kirehe, akaba azahinga ibigori kuri Ha 1200 zirenga. Aba banyeshuri ngo bize ku nkunga ya Leta muri Israel ibijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), ariko bamwe bageze i Nasho ngo basanga ni mu cyaro batahakorera.

Kagame ababaye cyane yagize ati “Ibikorwa remezo si ukubyubaka gusa, ni ukugira ngo abantu bahakorere ariko banige. Aba bana bacu twigishije, twatanzeho amafaranga baravuga ngo ntibahaba.” Yungamo ati “Abenshi mu bavuga ngo ntibahaba, iwabo baba mu nzu ziri munsi y’izo bagenewe kubamo i Nasho, ni inzu abakerarugendo bifuza kuraramo bishyuye n’amafaranga…Umwana w’Umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza, yarigishijwe…akararika igitwe ngo ntashobora kuba hariya?”

Nk’uko urubuga www.umuseke.rw, rubitangaza mu nkuru yarwo, Perezida Kagame yahise avuga ko uruhare ruri kubayobozi barebera abo bana kandi bamenye ikibazo, ariko ntigihite gikemuka, avuga ko we ubwe azabareba. Ati “Bimure imirima bayitware i Kigali? Ndashaka kuzahura na bo. Ni bo bavuga ngo Leta yabimye akazi bateza abantu urubwa…”

Urundi rugero rw’ibyo yumvise, ngo ni uburyo hari abanyeshuri bize iby’ubuganga (Medicine) banze gukora Stage mu cyaro ngo barashaka gukorera i Kigali kandi hegeranye na Hotel Serena, ku bwe ngo ibi biratangaje. Ati “Imico ijyana ite n’amajyambere? Simbyumva mumpe inama. Kwishyurira umuntu umuhendahenda, yarangiza kwiga agakora ubusa. Amajyambere y’abantu ntashobora guturuka mu macenga, mu gukora ubusa, mu kubeshya, mu kwiratana ubusa…”

Kagame yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bageraho kandi ko no guhinduka bishoboka ariko ngo bigenda gahoro gahoro. Nubwo abivuze ubu ariko ikibazo cy’abanyeshuri bigira kuzakorera mu migi kimaze igihe dore ko n’aho bakwiga muri kaminuza ziri mu byaro ariko barangiza bahambira utwabo bakayoboka iy’umugi. kubona abize iby’ubuhinzi babirimo mu cyaro ni mbarwa, abize iby’ubworozi, ubuganga, ... igisubizo cy’igihe kirekire ntikiri mu babyeyi gusa, kiri no mu guhindura imyumvire y’barangiza bakizi ko akazi kaba mu migi, bakumva ko amafaranga atagira isura y’aho yavuye kandi ko icy’ingenzi ari ukubona icyo ukora hatarindiriwe aho ugikorera.

Nyamara hirya abadafite akazi ibihumbi n’ibihumbi baratakamba bavuga ko Leta igomba gukora igishoboka ikabafasha kubona akazi cyangwa se kubona uburyo bwo kukihangira.

PAX PRESS


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo