Yashyizweho kuri 11 April, 2016 | 11:49

Bamwe mu bayobozi batinda gukemura ibibazo bagamije kwibagiza

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’abayobozi bibagiza ibibazo baba baremeye gukemura ku nyungu zabo bwite. Nubwo ngo natwe urema abantu, ngo ni uguhora umuntu abibutsa inshingano zabo cyane iyo ibisabwa gukemurwa babifitiye ubushobozi.

Perezida Kagame avuga ko hari igihe abayobozi batinda kwishyura abaturage bagamije kwibagiza. Umukuru w’Igihugu yongeye kugaya abayobozi batarangiza ibibazo by’abaturage aho banatinda kubishyura ibyo bafitiye uburenganzira. Yavuze ko kuba nta muti uhaba ngo ucishwe mu rushinge uterwe abo bayobozi, ariyo mpamvu bisaba gukomeza kwigisha.

Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma yaho hirya no hino mu gihugu aho asura abaturage, asanganizwa ibibazo n’abaturage, nyamara byakagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi bo mu nzego zo hasi.Hari n’aho Perezida Kagame ajya gusura, abayobozi bakihutira kwishyura abaturage bari barambuwe. Ibi biherutse kugaragara mu Karere ka Gakenke, aho Perezida Kagame yageze abaturage bari bamaze imyaka ine bishyuza abari barabambuye miliyoni 62, bagahita bishyurwa uwo munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mata 2016, Perezida Paul Kagame yabajijwe impamvu aho agiye asanganirwa n’ibibazo byagombye kuba byarakemutse mbere, niba ibi bitagaragaza ubushobozi buke bw’abayobozi. Mu guzubiza yagize ati “Burya uzasanga ibibazo bimwe bitanagoye no kubikemura, ugasanga ubuyobozi rwose buremera ko icyo kibazo gihari, bavuga ngo turacyabyiga, hari n’aho usanga bavuga ngo ikibazo kirahari, bakakubwira ngo aba bantu turabagomba amafaranga angana gutya, bakongera ndetse bakakubwira ngo amafaranga aranahari yarabonetse, ukababaza uti se ko ikibazo ucyemera ko amafaranga uvuga ko ahari, kuki atagera ku bo aganewe?”

Yunzemo ati “Ibi bigaragaza ko ari ikibazo cy’ubuyobozi, gusa akenshi no kubitinza usanga abayobozi baba bashaka ngo byibagirane ayo mafaranga ajye ahandi, ni uguhora umuntu abakangurira gukemura ibibazo bakuzuza inshingano zabo.”
Gusa ngo ntibyoroshye ko yagira abayobozi uko ashatse cyangwa ngo abareme.
Ati “Turi abantu twese nta we urema abantu, usibye gushaka uko abantu bagombye gukora ibyo bagombye kuba bakora, inyigisho, gukurikirana, guhana byose bigakomeza, nta kundi byagenda, nta wundi muti, haramutse hari umuti abantu bacisha mu rushinge bagatera abantu ni wo wabyoroshya ariko nta wo nzi uriho.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta we yaziza ko atakemuye ikibazo runaka mu gihe nta bushobozi bwacyo buhari, ariko akavuga ko bitumvikana n’uburyo ikibazo kidakemuka mu gihe hari uburyo bwo ku gikemura bwari buhari.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo