Yashyizweho kuri 22 September, 2016 | 08:15

Gasange : Kutamenya guhunika ubwatsi byatumye inka zigandara

Umurenge wa Gasange, uherereye mu Karere ka Gatsibo, Intara y’iburasirazuba. Ni Umurenge ugizwe n’Utugari 4 n’imidugudu 17, ukaba utuwe n’abaturage 18.230. Abaturage b’aborozi batuye muri uyu murenge mu baravuga ko badasobanukiwe na gahunda yo guhunika ubwatsi bw’amatungo bwakoreshwa mu gihe cy’izuba bagasaba ubuyobozi ko bahabwa amahugurwa.

Muri iyi mpeshyi irangiye, aborozi mu murenge wa Gsange, akarere ka Gatsibo, intara y’iburegerazuba barakubitsitse kubera kubura ubwatsi bw’inka. Mugabo Jean Claude, atuye mu Kagali ka Gahara 2 avuga ko aborozi babonye ingaruka zo kutagira ubwatsi mu gihe cy’izuba kuko batazi uburyo ubwatsi buhunikwa amatungo yabo akaba yarahababariye kubera kutabubona. Ati, “Aborozi bagize ikibazo cy’uko mu mu gihe cy’imvura ubwatsi buboneka ariko kuba nta bumenyi bafite bwo kububika mu gihe cy’impeshyi amatungo akicwa n’inzara ndetse agapfa bikabaviramo ubukene gutyo imigandarire yazo ikaba yaragabanyije ubukungu bw’ibikomoka ku nka muri uyu murenge.”

Ngo mu gihe cy’izuba inka ziragandara. muri uyu mwaka byarakabije kurusha ibindi bihe by’izuba bibatera igihombo bitewe no kubura amazi n’ubwatsi ndetse izitaragandaye cyangwa ngo zipfe nta musaruro zatanze.Nsabimana Damascene, nawe wo muri aka Kagali, nawe avuga ko inka ze zabuze ubwatsi kubera kutamenya uburyo bwo kubuhunika ateganyiriza igihe cy’izuba. Ati, “tweza ibigori n’ibishyimbo ariko ibisigazwa byayo ntituzi uko babihunika ngo bizagoboke amatungo yacu mu bihe by’izuba. Twumva ahandi babikora ariko twe ubwo buhanga ntitubusonukiwe.”

Korora ni umusaraba

Nubwo ubwatsi bw’inka ari ikibazo, abarozi bavuga ko n’ikibazo cy’amazi nacyo kitoroheye amatungo kuko kubona amazi y’inka ari ingorabahizi.Nyiraminani Xavérine, utuye mu kagali ka Viro, avuga ko uretse n’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba kubura amazi bitoroheye amatungo kuko hari ahasiga ubuzima kubera kugwa umwuma. Ati, “Hari umuyoboro w’amazi uca muri uyu murenge avuye ahitwa ku Rusumo, ariko aza rimwe na rimwe ndetse n’ukwezi kurashira, kandi ari ku matungo cyangwa ku bantu amazi aba akenewe.”

Biba ngombwa ko abaturage bakora ingendo bagiye gushaka amazi meza aho ijerikani igura amafaranga magana abiri (200 Frw). Kubona amazi ukoresha mu rugo ukabona n’ayo guha amatungo bikababera ikibazo kibakomereye.
Nyuma y’ibibazo abarozi bagiye bahura na byo, ubu baragirwa inama yo guhinga ubwatsi bushobora no guhunikwa mu gihe cy’impeshyi. Hundo Victor, Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Gasange, avuga ko bafite gahunda yo gufasha aborozi bose guhinga ubwatsi bwizewe mu gukemura ikibazo cy’inka zigandara no kubahugura vuba ku byerekeranye no kubuhunika bateganyiriza ibihe by’izuba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inka zigandara muri uyu murenge . Ati” tugiye gufatanya n’ubuyobozi tubahugure mu rwego rwo kwirinda ko inka zabo zigandara mu gihe cy’izuba tubashishikariza kubuhinga no kubuhunika.”

Naho Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, Sengede Norbert, avuga ko hari amoko menshi y’ubwatsi aborozi bakwiye guhinga kuko uretse no kuba bwifashishwa mu kugaburira amatungo mu gihe cy’izuba, usanga bukungahaye ku ntungamubiri nyinshi ndetse zituma n’inka zitanga umukamo utubutse. Agira ati,” Uwo bwatsi buri mu bwoko bw’ibinyampeke harimo kolorisi gayana, panikumu ndetse na barasiyari ariko mu gihe cy’izuba hagahunikwa kolorisi gayana ishobora guhaza inka 35 mugihe cy’ukwezi.”

Avuga ku kibazo cy’ubwatsi bw’inka, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko amabwiriza mashya asaba aborozi guhinga kuri ¼ cy’urwuri ubwatsi bw’amatungo. Akomeza avuga ko guhinga ubwatsi bw’amatungo no kubuhunika bikwiye kuba umuhigo kubera akamaro kabyo kuko mu gihe tugezemo, ntibigishoboka gushumura inka aho ubonye hose, ahubwo aborozi bakwiye guhindura imyumvire bakorora bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo