Yashyizweho kuri 5 December, 2016 | 15:41

Ibura ry’ubushobozi ridindiza kwihutisha imanza m’Urukiko ny’Afurika rw’uburenganzira bwa Muntu na Rubanda

Kugira abakozi bake ni kimwe mu bidindiza kwihuta kw’imicire y’imanza mu Rukiko ny’Afurika rw’uburenganzira bwa Muntu na Rubanda. Nubwo abake bahari bitanga, na Leta zimwe na zimwe zigaragaza ukugenda biguur ntege mu gushyira umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko. Imbogamizi kubutabera bwa Afurika muri rusange.

Ubusanzwe Uru rukiko ny’Afurika bw’uburenganzira bwa Muntu na Rubanda, rwatekerejwe n’ibihugu by’afurika hagamijwe kugirango barengere uburenganzira bw’abanyafurika. Nyamara ariko uru rukiko ruracyafite imbogamizi y’uko abakozi barwo ari bacye, ibi ngo bigatuma imirimo y’imanza zicibwa igenda gahoro. Nk’uko bitangazwa na Me Garuka Christian uru rukiko ngo ruracyafite imbogamizi nyinshi zituma akazi karwo katagenda neza, muri zo avuga ko harimo no kuba uru rukiko rufite abakozi bacye. Mu bacamanza cumi n’umwe(11)barugize, babiri bonyine gusa aribo baboneka umunsi ku munsi mu kazi k’urukiko. Abo ni Perezida na Vice Perezida. Abandi bacamanza baza kane mu mwaka baje kwiga no kuburanisha imanza.

Abacamanza baterana nyuma y’amezi atatu, bakamara igihe kingana n’ukwezi ,bari ku rukiko nyuma bakazasubira mu kazi kabo gasanzwe, mu bihugu bakomokamo. iki gihe rero ngo ntigihagije. Me Garuka avuga ko kugeza ubu , rumaze gusoma gusa imanza 33, naho izingana na 84, zikaba zitari zacibwa,ziracyakurikiranwa. Ahanini ibi bikaba biterwa nuko umubare w’abakozi barwo bakiri bacyeya.Uretse n’ibyo baracyafite n’ikibazo cy’amikoro ndetse no kuba abanyafurika rwashyiriweho, batari barumenya ngo barugane.

Hari icyizere cy’uko ruzakomera

Nkurunziza Alexis umukozi w’umuryango wa CLADHO, avuga ko nubwo bwose ariko uru rukiko rugifite imbogamizi nyinshi mu kazi karwo, ko hari n’icyizere ko ruzakomera. Gusa avuga ko kugira ngo rukomere ndetse rurusheho no kugira imikorere myiza ,bisaba ko ibihugu byose by’Afurika bibanza kurwumva, ndetse bikumva n’imikorere yarwo, kuko kugeza ubu gusa ibihugu 30 nibyo byonyine bimaze kwemeza burundu ko ari ibinyamuryango byarwo, muri 54 bigize umugabane w’Afurika.

Nkurunziza kandi akaba avuga ko nibura kubaho kwarwo kwatumye ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika , bigira ubwoba kuko biba bitinya gushyirwa mu nkiko cyangwa isura yabyo ikagaragara hanze, bityo bikarushaho kwitwara neza.
Uru rukiko ny’Afurika rw’uburenganzira bwa Muntu na Rubanda, ubusanzwe rufite inshingano ebyiri, iya mbere rushinzwe guca imanza nk’izindi nkiko, kandi rukaba rushobora no gutanga inama ku bihugu by’Afurika. Ntirujuririrwa. Gusa ugaragaje inyandiko yerekana ko hari ibyo rwirengagije mu rubanza rwawe rushobora kongera rugasubiramo urubanza.

Uru rukiko rwakira ibirego ari uko urega igihugu runaka yamaze kurangiza inzego zose z’ubutabera z’imbere mu gihugu, ntizimukemurire ikibazo , ndetse akagaragaza ibimenyetso koko ko yamaze kuhageza ikirego cye. Gusa iyo uyu urega ari umuntu cyangwa umuryango utagengwa na Leta bisaba ko igihugu cye kiba cyarasinye inyandiko yemera ko umuntu cyangwa umuryango utari uwa Leta ushobora kukirega. Icyicaro cy’uru rukiko kiri Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, rwashyizweho ku itariki ya 5 kamena mu 1998, Ouagadougou muri Bourkinafaso, rwemerwa ku mugaragaro ku itariki ya 25 Mutarama 2004.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo