Yashyizweho kuri 18 November, 2016 | 07:43

Itinda ry’inyongeramusaruro rigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi

Bamwe mu bacuruza inyongeramusaruro bavuga ko umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga ushobora kutagenda neza kubera kutabonera inyongeramusaruro ku gihe. Bituma bamwe bahinga ntazo bashyizemo umusaruro wari witezwe ukagabanuka. Barasaba ko Leta yakora ibishoboka zikajya zibagereraho ku gihe.

Hirya no hino mu gihugu, hari abantu bacuruza imbuto zitubuye, amafumbire n’ibindi bituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, bagakorana n’abahinzi mu buryo buzwi.

Nk’uko bamwe muri bo babivuga, muri uyu mwaka bahuye n’ikibazo cy’itinda ry’imbuto, ku buryo abaturage bamwe na bamwe bataratera kandi igihe kiri kurangira.Nzeyimana Alexis, umuhinzi ntangarugero akaba n’umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Karere ka Ngoma, avuga ko kugeza ubu atarabona imbuto ngo azihe abaturage agomba kuzigezaho na bo batere, n’ubwo afite icyizere cy’uko zizamugeraho vuba.

Nzeyimana avuga ko biterwa n’uko izi mbuto zibageraho ziturutse mu mahanga, ikintu avuga ko gishobora no kugira ingaruka ku musaruro abaturage bazabona. Nzeyimana yagize ati “Ntawatinya kubivuga, ubuhinzi bushobora kutitwara neza kubera kino gihe kiba giciyeho kandi n’imvura iri gushira. Ak’imuhana kaza imvura ihise, imbuto iva hanze y’igihugu.”

Avuga ko batangiye gutekereza kwituburira imbuto, ndetse n’imirima ikaba yaratangiye gutegurwa ku bufatanye na RAB. Nyirahabimana Esperance, Umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Karere ka Rubavu avuga ko n’ubwo bo amaze kubona imbuto, ngo ariko yatinzeho nk’ibyumweru bibiri, igihe gishobora kugira icyo gihungabanya ku musaruro w’ubuhinzi kubera ihindagurika ry’ibihe.

Nyirasafari yagize ati “Gutinda gutera bigira ingaruka ku musaruro abaturage baba biteze, kuko hari nk’igihe imvura yihuta ikagenda abaturage bataratera cyangwa se igacika imyaka itarakomera.” Avuga ko basabye ababazanira imbuto kujya bayihutisha, amafaranga yo kurangura akajya atangwa kare, kugira ngo inyongeramusaruro zigere ku baturage ku gihe.

Safari Jean Bosco, Umuyobozi wa AGRIFOP, Umuryango uharanira iterambere ry’ubuhinzi bugamije isoko, yemeza ko ibazo cy’itinda ry’imbuto muri iki gihembwe cy’ihinga gihari agashimangira ku kuba ibigo bikomeye bifite imbuto zitubuye (hybrids) ari ibyo hanze, akaba ari na ho biyikura. Safari yagize ati “Imbuto zitubuye zikoreshwa mu Rwanda zituruka mu bihugu nka Zambiya, Kenya n’ahandi, ziza mu makamyo cyangwa mu mazi, zigatinda mu nzira ku buryo zishobora no kugera inaha zangiritse.”

Safari avuga ko igisubizo ari uko abacuruza inyongeramusaruro n’abatubuzi b’inaha bakwishyira hamwe bagatangira gutubura imbuto bahereye ku zazanywe n’abanyamahanga. Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi mu ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu Kigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuhinzi RAB, avuga ko hari gahunda yo gufasha abatubuzi bo mu Rwanda gutubura imbuto zagaragayeho umusaruro mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ati “Hari amoko menshi y’ifumbire dukura hanze, ariko hari gahunda yo kuyikorera mu gihugu. Imbuto na zo ni uko, izatanze umusaruro turi gukangurira abacuruzi b’inyongeramusaruro kuzitubura, bagakorana na RAB kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuri zo.” Uyu muyobozi yizeza abahinzi ko bitarenze umwaka wa 2018 imbuto zituburirwa mu Rwanda zizaba zarabonetse, dore ko hari ibigo nka SEED.CO byatangiye byamaze kubona urutonde rw’imbuto zikunzwe n’abaturage zihingwa mu turere tw’imisozi itari miremire.

Umuhoza Nadine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo