Yashyizweho kuri 5 December, 2016 | 11:50

Leta n’abafatanyabikorwa barasabwa guca akajagari mu bucuruzi bw’amata

Amata ni ikiribwa n’ikinyobwa gifite akamaro ku mubiri w’umuntu nk’uko abashinzwe imirire babyemeza. Mu Rwanda uburyo atunganywa n’uko agera ku bayanywa, bikemangwa na benshi ariko n’aborozi bagahamya ko ibibazo bahuriramo nabyo bitatuma bayageza ku bayanywa arimo ubuziranenge ngo nabo bunguke. Pax Press aho yageze mu mwaka wa 2016, mu gihugu hose yahasanze ibibazo biri muri urwo ruhererekane rwo kuva ku mworozi kugera ku bayanywa bayaguze.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Pax Press; umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda ku itariki ya 1/12/2016, ku buryo umukamo warushaho kwiyongera no kugirira akamaro aborozi, abarebwa n’ubworozi bahamije ko ibibazo biri mu bucuruzi bw’amata bihangayikishije ariko banagaragaza ingamba zo ku bikemura.

Ibibazo bigaragara hirya no hino mu gihugu, ni aho usanga umworozi ahabwa igiciro gito ugereranyije n’ibyo yashoye, amakusanyirizo adakora neza, abamamyi mu buguzi bwayo bigatuma hari abayanywa atabanje kurebwa ubuziranenge bwayo n’ibindi. Bamwe bemeza ko ibi bibazo byose bituma inganda zitunganya amata zitabona amata yose zikeneye ngo zihaze abakiriya bazo, ibi kandi ngo bigaragara ko amata abanyarwanda banywa ku munsi akiri make cyane ugereranyije n’ayo umuntu agomba kunywa buri munsi.

Umworozi Esdras Nzibonera wo ku Mukamira mu majyaruguru, ahamya ko isoko ryabo rifitwe n’umuntu umwe gusa ibyo bigatuma igiciro umworozi ahabwa kidahwanye n’ibyo aba yashoye. Uyu akomeza yemeza ko hari n’abo apfira ubusa bitewe no kubura aho bayagurisha cyangwa wenda umuguzi akabageraho amata yamaze gupfa.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, ahamya ko ibibazo biri mu mata bidakanganye cyane kubera ko hari ubushake bwa leta mu kubivanaho ariko ngo hakwiye kurushaho kwegera umworozi dore ko ari we soko y’amata. Agira ati “aborozi baracyagenerwa igiciro bagurirwaho aho kugira ngo abe ari bo bagishyiraho. Borora bahenzwe bagacuruza bahomba nk’uko abenshi babitubwiye. Twe turasaba ko umworozi aba ari we zingiro rya byose”.

Barasaba “Nkunganire” mu bworozi

Mu byifuzo bya bamwe mu borozi bo mu murenge wa Rambura n’uwa Rukomo, ngo hakwiye ko aborozi bahabwa ubufasha nk’uko abahinzi babuhabwa. Ibi kandi bishyigikiwe n’urugaga rw’aborozi mu Rwanda.
Innocent Ngabo umwe mu borozi mu karere ka Nyabihu, agira ati “ubaze kugaburira inka, kuyivuza, kuyitera intanga n’ibindi, ni ibintu bisaba amafaranga menshi akenshi bigora aborozi kubona. Nyamara mu kugurisha amata ugasanga ntaho umworozi abona amafaranga arenze 180 kuri litiro”. Uyu kandi yemeza ko nta n’uruhare banyir’ubwite bagira mu gushyiraho icyo giciro.

Umwe mu bahagarariye uruganda rukomeye mu Rwanda ari narwo rugura amata menshi mu Rwanda, Ndoli K. Emmanuel avuga ko hari n’ikibazo mu mikorere y’aborozi ku buryo barushaho gucuruza amata yabo. Agira ati “ubundi twe litiro y’amata tubara ko tuyigura amafaranga 240 ariko umworozi agafata atarenga 180, andi akaba ari ay’urugendo. Baramutse bishyize hamwe rero bajya bayatuzanira bagahabwa amafaranga 240 yose”.

N’ubwo ariko avuga ko igiciro batanga atari gito cyane, ahubwo hiyongeraho ko amata agurwa ari ayujuje ubuziranenge bwose. Nk’amata yavuye ku nka zirwaye ifumbi, izirwaye amasare n’inka zirya imiti ntabwo uru ruganda ruyagura. Cyakora ku buziranenge bw’amata ntabwo aborozi bakunze kubyumvikanaho n’abaguzi. Mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, aborozi bavuga ko amata ava iwabo ari mazima bakagaruka bababwira ko yapfuye. Ibi ahanini biterwa n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahari.

Iki kibazo cy’amakusanyirizo kandi cyagaragajwe nk’ikibazo aho usanga hari aho atari ahandi ukahasanga ikusanyirizo ariko naryo ridakora neza kubera ibibazo by’umuriro n’imihanda itahagera. Cyakora Uwumukiza Beatrice, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko itegeko ryasohotse rigena imicururize y’amata rizakemura ibibazo bigaragaramo. Gusa abatunganya amata, bemeza ko amata atagomba kurenza amasaha abiri nyuma yo gukamwa ataragezwa aho atunganyirizwa.

Kugeza ubu, ubushakashatsi bwa FAO, bugaragaza ko umuntu akenera nibura kunywa litiro 120 z’amata ku mwaka mu gihe ubu umunyarwanda anywa litiro 59. Ibi bigaragaza ko hagikenewe kongera umukamo kugira ngo abanyarwanda benshi bakwirwe nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wa Pax Press.
Musonera Sosthѐne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo