Yashyizweho kuri 6 May, 2016 | 13:46

Mahama:Nyuma y’umwaka, abarundi bamenyereye ubuzima bw’ubuhunzi

Umwaka urarangiye impunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Mahama mu gihugu cy’u Rwanda. Bagishyika, bagize ibibazo bitari bike, ariko uko iminsi yagiye ikurikirana, niko ibyo bibazo byagiye bibonerwa ibisubizo. Ubu bakomeje gushakisha uko bakora ibikorwa bibaha imibereho, nubwo hari abavuga ko basa n’abibagiranye.

Kuva tariki ya 23 Mata 2015, impunzi z’Abarundi zakomeje kwakirwa mu Rwanda. Kugeza mu kwezi kwa kane uyu mwaka, zari zimaze kugera ku 50.000. Uko iminsi yagiye yiyongera, niko ibibazo bari bafite byagiye bikemurwa. Bamwe muri bo bagira bati “Ibibazo twari dufite byari byinshi, ariko icyari gihambaye cyane cyari icyo kwita ku bantu kuko bari benshi cyane. Ubu hubatswe ibitaro bishya bishobora gucumbikira abarwayi 50.” Bimenyeshwa na bamwe mur’izo mpunzi.

Mbere y’uko ibyo bitaro byubakwa, hari ikibazo gikomeye kuko umurwayi yashobora kumara umunsi wose ataravurwa kuko bari benshi, abaganga bakaba bake, n’aho bavurigwa hakaba hato. Ngo ibyo byatumaga hari n’abahasiga ubuzima. Ngo hari uwigeze kumara iminsi ataravurirwa umwana, afata umwanzuro Akarorero batanga kakaba ari ak’umugabo yagiye kuvuza umwana abonye bugorobye adashikiriwe, yaciye ajajya kumuvuza mu ivuriro rya Leta abona gukira.

Ubuzima buragenda bugaruka

Ibibazo by’amazi byakunze kugaragara mu minsi ya mbere byagiye bikemuka, kimwe mu byatumye isuku yiyongera mu nkambi. Umwe mu bakozi b’umuryango nterankunga mpuzamahanga World vision, ukwirakwiza amazi muri iyo nkambi agira ati “umuryango dukorera, wagerageje uko ushoboye utanga amazi akwiye kuko aho akenewe hose kugera mu bwiherero arahari.” Ku bw’uwo mukozi, ngo byatumye birinda indwara z’ibyaduka zifatiye ku isuku nke, nka macinya na kolera.
Ku bijyanye n’uburezi, abanyeshyuri bo mu mashuri mato n’ayisumbuye bariga uko bisanzwe. Amashuri mashya yubatswe kijyambere ku bilometero hafi bibiri uvuye ku nkambi, abana b’Abarundi n’Abanyarwanda bakaba bigana muri ayo mashuri. Abarimu b’Abarundi bahawe akazi nyuma y’uko impamyabumenyi zabo zemerwa kujya ku rugero rumwe n’iza bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Ubucuruzi na bwo ntibwahagaze. Isoko rirakora, ibyo bigatuma abacuruza bakora bashishikaye bashakisha ibintu bitandukanye hirya no hino. Umucuruzi witwa Ntawe F. agira ati “Jyewe ncuruza ibinyobwa kandi ndunguka nkabona abeshaho umuryango wanjye.”
Naho ku bijyanye n’ukuntu babanye, izo mpunzi zishimira ko zitajya zishyamirana kubera ibibazo by’amoko, amashyaka n’uduce zikomokamo nk’uko ubusanzwe ibyo biteza amakimbirane iwabo mu Burundi. Umwe muri bo agira ati “ Hano nta kibazo dufite, ibyadutandukanyaga tukiri iwacu ntabyo wasanga hano.” Bose bahamya ko babanye neza.

Ntabyera ngo de!

Ibyiciro byose by’abahari hari ibyo babona nk’imbogamizi. Kuba impunzi ntibibuza bamwe gutekereza gukomeza ibikorwa bakoraga batarahunga, kabone n’iyo byaba bitemewe. Ngo hari abababazwa n’uko badashobora gukomeza ibikorwa bya politike kuko ari impunzi.
Abandi binubira uburyo babayeho ni abafite ubumuga, aba bakaba bahamya ko bibagiranye. Muri ubwo bumuga bwabo ngo bagira ibibazo bitandukanye buri wese bitewe n’ubumuga afite.

Ku bajya bafata ingendo zo hanze y’inkambi bo binubira Ishyirahamwe ryita ku mpunzi (HCR), ko ngo ritabaha impapuro zibemerera kugenda kandi baba bagiye guhahira imiryango yabo.

Abandi bafite ikibazo ni abanyeshuri bahunze biga muri kaminuza, bakaba basaba ko nabo bashakirwa uko bakomeza amashuri yabo.
Umuryango wita ku mpunzi HCR, wemeza ko izo ngorane zose zihari, ariko bakaba bakora ibishoboka byose ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo.

N.A


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo