Yashyizweho kuri 7 October, 2016 | 12:48

N’ababyeyi ni imbogamizi ku burezi bw’abana babo

Mu murenge wa Gasange, akarere ka Gatsibo, ababyeyi n’abarezi baterana amagambo ku burere bw’abana babo. Ababyeyi bashinja bamwe mu barimu kwibera mu isindwe, abarimu na bamwe mu bandi babyeyi nabo bagashinja ababyeyi muri rusange kujugunyira abana abarimu. Ibi byose bikagira ingaruka ku burere n’uburezi bw’abana.

Ku myaka 12 y’amavuko, Nyiransabimana yiga mu mwaka wa 4 ku kigo cya Gahara, mu kagari ka Viro mu murenge wa Gasange, Gatsibo. Mu kiganiro no bisubizo bye, nta tandukaniro hagati ya n’utwana bari hamwe twiga mu myaka ya 1 ya 2 bavanye ku ishuri. Abajijwe niba yaje ku ishuri ariye, cyangwa niba yabanje no kujya kuvoma, inshuro nk’ebyiri kandi yitonze rwose, agira ati “naje natariye[…] Oya, sinshobora kujya ku ishuri natavomye”. Ikigaragara kandi, gusoma amagambo arimo ibihekane “mb” na “mp” byigwa mu mwaka wa 2 ni imvune n’ikizamini gikomeye kuri we.

Uyu mwana w’umukobwa ni igisubizo gihamye kandi kitaziguye ku kiganirompaka cyo ku wa 20 Nzeri muri aka kagari, aho ababyeyi n’abarimu bitanye bamwana ku myigire mibi y’abanyeshuri bo kigo cy’amashuri cya Gahara. Mu gihe hari n’ababyeyi ubwabo bemeza ko na bo batuzuza inshingano zabo, umuturage witwa Vincent Mayango, nta kubica hirya, ashinja abarimu imikorere mibi nk’iy’abacanshuro idindiza imyigire y’abana. Agira ati “birababaje kuba umwana ashobora kugera mu mwaka wa 6 atazi kwandika izina rye[…], mu gihe abarimu baba bagiye kwinywera urwaga cyangwa mu zindi nduruburi zabo”.

Banywa inzoga aho kwigisha

Uwitwa Ndababonye Emmanuel afite abana bane biga mu mashuri atandukanye ku kigo cya Gahara. Usibye kubasura ku ishuri, ngo n’iyo bageze mu rugo agenzura imikoro mu makaye yabo. Nyamara ngo nta mwana n’umwe umugeraho bamukosoye. Agira ati”abarezi dufite batubereye ibigeragezo[…] umurezi arafata umwana wo mu mwaka wa mbere, akamushyirira ibintu ku kibaho », nta kumusobanurira, akigira kunywa inzoga. “Iyo utigishije umwana uko bandika inyuguti, yabimenya ate? Ikigo cya Gahara ni icya nyuma, nta barezi dufite!” Aya magambo yo anayavuga ateza ubwega ngo niba hari uwumva abeshya amunyomoze.

Nubwo aya magambo atashimishije Bwana Safari Theodomir, umurezi ubifitemo uburambe akaba na Perezida w’Inama njyanama y’Akagari ka Viro, na we ubwe ntahakana ko mwarimu atajya kunywa inzoga ariko ngo ngo banywa agacupa mu masaha y’ikiruhuko.

Yohani Batisita Mbonabucya yagarukiye mu mwaka wa 4, ariko aracyari muto ku buryo ateganya gusubira mu ishuri. Nubwo amagambo afashe impu zombie na we arashinja abarimu kudakora akazi kabo, bakajya ku ishuri by’umuhango. Kuri we “abarimu ntibigisha kimwe…Hari utanga n’uwo mwitozo, wabona zero utayibona akigendera atagusobanuriye. We aba arangije porogaramu” nta gufasha umwana ngo arebe ko yumvise inyigisho. Nyamara Mbonabucya asanga n’ababyeyi bafite uruhare mu myigire mibi y’abana babo. Agira ati “umwana ava ku ishuri, ababyeyi bati jya kwahirira inka, jya kuvoma, nta gusubira mu masomo. Ukongeraho nko kuvoma mu gitondo, abana bagakerererwa”, bagasanga n’uduke twatanzwe twabacitse.

Ababyeyi si shyashya!

“Naraye natariye”. Umusaza Karegeya Farasisiko afite imyaka 86 y’amavuko, n’ibisekuru bye byose ni i Gasange. Nubwo na kera na kare ngo abana bato bavugaga urukonjo ngo kuri iyi ngoma ni bwo yumvise umwana ava iwabo mu rugo avuga imvugo nk’iriya, akava ku ishuri ayivuga, ejo ejobundi, akarinda asoreka, aba inkumi. Agira ati “n’imvugo y’ikinyarwanda se kandi ni abarimu? Ibijya guhona bihera mu ruhongore, ari ho iwacu mu ngo…Abarimu na bo barangiza bagatwarira aho rigoramiye”.

Ikibazo cy’uburere bw’ibanze uyu musaza agihurizaho kandi na Mukahirwa Josiane. Kuba ababyeyi batitabira inama z’uburezi, kuba badasura abana babo ku ishuri ngo bafatanye n’abarezi bafite ubushake biri mu bica abarimu intege. “Abarimu niba n’icyo kibazo bagifite, ariko natwe ababyeyi nta ruhare tugira ku bana bacu. N’iyo dusuye abana ku mashuri, hari igihe dusanga barabananiye ntitugire icyo tubikoraho. Ese ubundi ni nde mubyeyi ushyiraho ake ngo asubirishemo umwana amasomo yize?”

Umurava muke, agacupa ko mu masaha y’akazi bivugwa mu barezi muri kariya gace, uruhare ruke rw’ababyeyi mu burezi bw’abana babo, ngo byaba bifite ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Theogene Manzi, ngo bimwe muri iki kibazo bigomba gufatirwa ingamba zikaze. Agira ati “ni bwo ncyumva iki kibazo cy’abarimu […] turabafatira ibihano biteganywa n’amategeko. Akazi gatangira mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe. Nta rwitwazo rwo kujya gufata ifunguro ku manywa ngo afate inzoga […] Aba akiri mu kazi”

Sehene Ruvugiro


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo