Yashyizweho kuri 16 December, 2016 | 09:11

Ngororero: Abaturage binubira serivisi bahabwa kwa muganga

Abaturage bo mu karere ka Ngororero bivuriza ku bwisungane mu kwivuza bavuga ko bahabwa serivisi mbi bakaba basaba ko byahinduka.
Bimwe mubyo batishimira ni uko bamara igihe kinini kwa muganga batarakirwa, kuba boherezwa kugura imiti hanze y’ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse no kudasubizwa amafaranga bishyuzwa ku miti nyuma ntibayihabwe ngo idahari.

Mu isuzuma mikorere kuri serivisi zihabwa n’abaturage ryakozwe n’imiryango TUBIBE AMAHORO na ADI-TERIMBERE mu Ugushyingo 2016, Ndayambaje Maurice, umukozi wa Tubibe Amahoro avuga ko abaturage bagaragaje ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa. Ati « abaturage bagaragaza kutishimira uko bafatwa kandi barishyuye mitiweli. Mu mirenge 10 kuri 13 twakozemo isuzuma bagaragaje iki kibazo ».
Abayobozi mu nzego za Leta hamwe n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi nabo bemera ko iki kibazo gihari. Habamenshi Maurice, gitifu w’umurenge wa Kavumu agira ati « ibyo abaturage bagaragaje ni ukuri. Usanga basiragizwa ku bigo nderabuzima ndetse bakahamara igihe kitari gito. Birakwiye ko iyo mikorere ihinduka ».

Banasanga ariko abaforomo n’abaganga ataribo bonyine bafite uruhare muri iyo mitangirwe mibi ya serivisi ku buryo aribo baterwa ibuye gusa. Butera Jean Claude, umuyobozi w’ishuli ryisumbuye akaba na Perezida w’Inama Njyanama y ‘umurenge wa Matyazo agira ati « abaganga sibo bonyine barebwa n’iki kibazo, usanga hamwe na hamwe ari bakeya ku buryo batabasha guha serivisi zihuse ababagana ».

Dusabirema Marie Rose, ushinzwe guhuza inzego mu bitaro bya Kabaya we avuga ko ahanini kudaha imiti abarwayi ahubwo bakoherezwa hanze, biterwa n’uko RSSB yahawe inshingano zo kwakira imisanzu ya mitiweli itinda kwishyura ibitaro, bityo nabyo ntibibashe kugura imiti ihagije, agasaba ko byakorerwa ubuvugizi.

Gusa hari n’abaturage batungwa agatoki ku kuba batitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ariko barwara bakajya gusaba serivisi z’ubuvuzi, aba nabo bakaba bakekwa ko bari mu bagaya serivisi bahabwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero Ndayikengurukiye Jean Luc, akaba anenga abakora muri serivisi z’ubuvuzi bahugira kuri za terefoni bagatinda kwakira ababagana, ndetse avuga ko hagiye gukorwa igenzura maze abagaragaweho ayo makosa bagafatirwa ibihano.

E.K


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo