Yashyizweho kuri 12 October, 2016 | 16:11

Nyamasheke: Abimuwe mu manegeka bahangayikishijwe no kubura amazi

Abimuwe mu manegeka mu murenge wa Karengera ,akarere ka Nyamasheke ,bagatuzwa muri umwe mu midudugudu yagenewe abimuwe mu manegeka muri uyu murenge bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri uwo mudugudu. Ubuyobozi b’aka karere buvuga ko hari umuyoboro w’amazi urimo gukorwa ukazakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Aba baturage bishimira ko bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa ku mudugudu. Ariko bakavuga ko bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi kuko bayabona rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.

Uwamahoro Ernestine avuga ko abatujwe ku mudugudu bagize uruhare mu gucukura imiyoboro ijyana amazi kuri uwo mudugudu ,ariko ngo abafite robinet zabo mu ngo bo babona amazi, naho abavoma ku iriba rusange bo bakayabona rimwe mu kwezi.

Umubyeyi utuye kuri uyu mudugudu avuga ko bajya gushaka amazi aho bahoze batuye mu manegeka bikabasaba gokora urugendo rurerure kandi bamwe ntibayakure ku makano bakadaha ayo mu bishanga. Ikindi ngo nuko wavoma cyangwa utavoma buri rugo rugomba kwishyura amafaranga y’ u Rwanda 300 buri kwezi .

Aba baturage basaba ko bahabwa amazi meza hafi kandi baba batavomye ntibishyuzwe.

Kamali Aimé Fabien ,umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko amazi akiri make ariko ko harimo gukorwa umuyoboro uzajya usakaza amazi . Ukazaba uhuza umurenge wa Karengera na Ruharambuga. Kamali anashishikariza aba baturage kubaka ibigega by’amazi ,igihe cy’imvura bakayabika , igihe amazi mu ngo zabo adahari bagakoresha ayo mu bigega .
Umukunzi Médiatrice

Umukunzi Médiatrice


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo