Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 13:36

Perezida Magufuri arasura u Rwanda

Nyuma y’igihe gito atowe, Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Biteganijwe ko azifatanya muri iyo minsi n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, ataregerejwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu rugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Magufuli ari kumwe na Perezida Kagame, bazafungura Ibiro bizakorerwamo serivisi za gasutamo z’ibihugu byombi kuri uyu wa 6 Mata 2016 ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Rusumo.

Biteganijwe kandi ko ku wa 7 Mata, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya ari kumwe na mugenzi we w’ u Rwanda, bazashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

PAX PRESS


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo