Yashyizweho kuri 12 October, 2016 | 16:03

Rukomo: Uburyo bwo gukusanya amata bufasha aborozi kutibwa n’abamamyi

Gupima amata kuva avuye k’umworozi, undi uyagejejweho nawe akayapima birinda aborozi bo mu murenge wa rukomo kutibwa n’abamamyi nk’ab’ahandi bayatwara bakagaruka bavuga ko amata yasanganywe ikibazo.

"Hano mu murenge wa Rukomo aborozi basanzwe mu ngo bagurirwa amata n’abayagura baza bakayatwara ku magare. Aba bo ku magare nabo bayaha abayatwara na moto aba bakayageza kuri Koperative iyakira ikazayajyana ku ruganda."
Ngubwo uburyo aborozi bo mu murenge wa Rukomo bavugamo ko batangamo umukamo w’amata. Bungamo bati "Uwo munyonzi aba afite akuma gapima, yagera k’uwo ayaha ufite moto nawe agapima, gutyo gutyo kuburyo adashobora kugera kuri koperative ngo bavuge ngo yapfuye kandi yatanzwe n’umworozi hasi ari mazima."

Uko bayahererekanya ni nako kuva hasi kugera kuri koperative litiro zatanzwe zikomeza kumenyekana cyane ko uw’igare iyo ayakiriye yuzuza ku ifishi amazina na litiro by’uyamuhaye, ya fishi ikazagera kuri koperative. Kagina Emmanuel, umunyamabanaga nshingwabikora w’umurenge wa Rukomo avuga ko ubu buryo burinda abaturage kuba babeshywa ko amata afite ikibazo kandi bikabarinda gukora ingendo ndende bajyana amata kuri koperative. Ati"Umuturage ayagurisha ku bantu bafite ibicuba baba bazanye amagare. Aba bayagura babanje kuyapima. Ab’amagare nabo bayaha abafite amamoto bayageza kuri koperative. Uyafashe n’igare yandika uyamuhaye na litiro amuhaye. Iyo afite ikibazo abibonera aho.Iyo ntacyo arayatwara. Kuri koperative nabo bandika ku ifishi ya ma litiro ya buri muturage.Ibi birinda icyitwa uburiganya bwose bwagira ingaruka ku muturage."

Ahandi bibwa n’abamamyi

“Abamamyi bafite ibicuba baraza tukabakamira inka zacu, bakajya kugurisha amata ku modoka i Mpanga, aho kutuzanira amafaranga bakaza batubwira ngo amata yapfuye.” Iyi ni imvugo ihurizwaho n’aborozi batandukanye bo mu Murenge wa Cyabakamyi, baha amata abayabagurishiriza ntibabishyure, dore ko nta n’amasezerano baba bagiranye y’igihe bazabishyurira. Nka Nyiranzayino Donatha, avuga ko amaze imyaka itari mike atanga amata muri ubu buryo agategereza ko bamwishyura agaheba. Ati “Bazana ibicuba nkabuganizamo amata, bakajya no ku rundi rugo bikagenda gutyo. Baba bagomba kunyishyura ari uko nabo bavuye kuyagurisha ku modoka i Mpanda. Amasezerano tugirana ni igipande nsinyaho nkanandikaho litiro batwaye uko zingana. Muri make dukorera ku cyizere gusa.”

Akomeza avuga ko litiro imwe bayigurisha hagati y’amafaranga 140 n’amafaranga 160, bayageza ku bashoramari bakayatangira hagati y’amafaranga 180 na 200.
Bucyensenge Daniel nawe ati “Ikitubabaza ni uko bajyana amata bakagaruka batubwira ngo yapfuye abo ku modoka bayanze kandi wayabahaye amazima, ubwo nyine ukaba ubihombeyemo. Ntibajya banagarura ayo yapfuye ngo tuyabone. Ushobora nko gutanga litiro ijana z’amata mu kwezi bakakwishyura izitageze no kuri 50.”

Umwe mu bamamyi, ujyana amata ku modoka avuga ko uru rugendo bakora batwaye amata narwo rushobora gutuma yangirika. Ati “Kuva inaha kugera aho imodoka ihagarara hari urugendo rw’amasaha atari munsi y’atatu. Iyo ari ku zuba cyangwa mu gihe cy’imvura kugirango uzagezeyo amata akiri mazima ntibyoroshye kubera urugendo rurerure ndetse n’umuhanda mubi. Iyo yapfuye turongera tugakora urugendo rwo kuyagarura.”

Na Rukomo kandi nubwo hafashwe izo ngamba abamamyi ntibahabura bagaca inyuma baha make aborozi ubundi bagatwara amata mu mugi cyangwa mu isantere ya Rukomo dore ko byose biri hafi aho. Gusa ubuyobozi buburira abayakoresha ko ari mabi kuko kutamenya ubuziranenge bwayo bishobora no kuba byatera indwara bamwe mu bayagura muri ubwo buryo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 24 Kanama 2016,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kayisinga Jean Claude yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy’abamamyi, asaba abantu bagurisha amata kuyanyuza mu makusanyirizo agatunganwa neza abantu bakanywa amata yujuje ubuziranenge.

Umukunzi Médiatrice


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo