Yashyizweho kuri 23 November, 2016 | 14:27

Rusizi: Kurya akaboga bisaba kwizindura

Abaturiye umupaka wa Rusizi bavuga ko inyama zihenda kandi ko utazindutse atazibona kubera ko abaturanyi babo b’Abakongomani baba bazimaze. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki atari ikibazo ahubwo ari igisubizo. Gusa ngo harimo kongerwa umubare w’ibikomoka ku matungo.

Utembereye ahacururizwa inyama iruhande rw’umupaka wa Rusizi ahanini usanga Abakongomani aribo benshi baje guhaha inyama kandi umwe ntatware mu nsi y’ibiro 30. Nduwimana Daniel utuye mu murenge wa Mururu akaba acururiza hafi y’umupaka wa Ruzisi kuri boucherie Credo avuga ko ku munsi abaga inka 20 kandi ko nyuma ya sasa sita utazihasanga . Nduwimana avuga ko inka zibagwa zituruka Nyagatare ,Ruhango na Karongi . Ikilo cy’iroti gihagaze amafaranga 2500 ku muntu ujyana ibiro byinshi cyangwa kimwe ,imvange amafaranga y’ u Rwanda 2400 naho izo mu nda akaba ari 2000.

Ndayambaje Eric, utuye Kamembe yari azanye inkoko y’isake nkuru yavuze ko atayitanga munsi y’ibihumbi 10, ndetse n’ urukwavu rukuru rutajya munsi y’amafaranga y’ u Rwanda 8000. Abagura ibikomoka ku nyama bavuga ko atari buri wese uhaha inyama ngo zirya umugabo zigasiba undi kuko igiciro cyazo gihanitse. Umugabo utwara imodoka avuga ko we inyama azigura Ruhango cyangwa akazigura aho aba yanyuze kuri make. Undi nawe utarashatse kwivuga izina avuga ko iyo ari bugure inyama azinduka cyangwa se agatanga komande. Aragira ati: “wibeshye ukajyayo saa munani z’ amanywa ntazo wahasanga.” Abacuruza n’abagura ibikomoka ku nyama bifuza ko ibikomoka ku nyama byaba byinshi ndetse ku giciro kidahanitse.

Harerimana Frederick, umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko iki atari ikibazo ahubwo ari amahirwe ku batuye Rusizi batakwiye gusubiza inyuma kubera ko abo bakongomani baba babazaniye amadorari. Harerimana avuga ko batangiye gahunda yo gutanga inkoko mu mirenge 10 zo korora kugira ngo bahaze isoko ,kandi ngo bakomeje gukora ubukangurambaga kubatuye aka karere bakitabira umurimo w’ubworozi bakihaza ndetse bagahaza n’abaturanyi babo b’Abakongomani bityo, bagatera imbere byihuse.

Umukunzi Médiatrice


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo