Yashyizweho kuri 18 November, 2016 | 07:59

SACCO ziraseta ibirenge mu guha inguzanyo urubyiruko

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itewe impungenge zikomeye n’imikoranire y’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (BDF) n’Imirenge SACCO. Iyi ngo iraseta ibirenge mu guha inguzanyo urubyiruko.

MINICOM igaragaza ko muri SACCO zirenga 400 mu gihugu, BDF ifitanye amasezerano yo kuguriza urwo rubyiruko rwize imyuga kubona ibikoresho na SACCO 65 gusa.Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yavuze ko atumva impamvu ayo masezerano adakorwa muri buri Murenge SACCO. Umuyobozi w’Akarere Wungirije mu Karere ka Gakenke, Niyonsenga Aimee Francois, yagaragaje ko mu turere twose baba bafite amakuru abusanye, hamwe bakumva ko hari amabwiriza ko hemejwe umubare wa SACCO ntarengwa. Ibi bigatuma nko muri aka karere muri SACCO 19, amasezerano na BDF ari mu Mirenge SACCO ibiri gusa. Yagize ati “Ariko nk’aha muri iyi nama dusobanukiwe ko yaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bose ahubwo icyifuzo ni uko SACCO zose zagirana amasezerano na BDF. Icyo kiradufashije, kandi kibaye umwanzuro w’inama.”

Hagati aho, na SACCO mbarwa zifitanye amasezerano na BDF, na zo amafaranga iki kigo kizigenera mu kuguriza urubyiruko, ibi bigo by’imari biyagirira impungenge. Umuyobozi wa BDF, Bulindi Innocent, yagize ati “Nitwe dufite umuzigo wo kubaha amafaranga, bo ntibafite uwo kuyakira.”

Nubwo avuga ibi, abashinzwe inguzanyo muri SACCO bo bagaragaza ko ayo mafaranga y’inguzanyo ku rubyiruko, basabwa kwirengera iyishyurwa ry’igice cyayo cyishyuzwa, bakongeraho n’inyungu ya 4% nyamara iyo nguzanyo atari bo bayatse BDF. Byongeye, SACCO zitinya ko urubyiruko ruhawe ibikoresho ku nguzanyo rushobora kwimukira ahandi rutarishyura 25% y’inguzanyo rwatse.
Ibi ariko ntibivugwaho rumwe, BDF igaragaza ko atari ko bimeze, byanatumye MINICOM n’izindi nzego zivuga ko kiri mu bibazo byo kwigwaho kuko abo muri SACCO cyavuzwe bakagaragaza ko abenshi kibabangamiye. Na SACCO nke zifitanye amasezerano na BDF, hari imishinga y’urubyiruko myinshi yatanzwe ikabura amafaranga yo kuyitera inkunga cyangwa inguzanyo igatinda.

Ku bw’ibyo, abakozi bo mu turere bakabona ko bishobora kubahanganisha n’abaturage bashishikarizwa kwihangira imirimo, mu gihe urubyiruko rutahawe amakuru. Yagize ati “Cyane cyane twe nk’abayobozi tuba dukora ubukangurambaga, turabasaba ko mukora ibi, ibindi leta iri kubikora, kandi igihe kirageze ngo mubishyire mu bikorwa. Ayo masezerano iyo atinze, usanga noneho wa muturage atangiye kubaza ati ‘ko umenya abayobozi batubeshye’ ubwo rero ugasanga hashobora kuba impamvu yatuma umuyobozi atakarizwa icyizere n’abaturage kandi atari we wabigizemo uruhare.”

Inzego zose zemeranyije ko hajya habaho guhanahana amakuru byihuse, ahavutse ikibazo ku mushinga w’urubyiruko akamenyeshwa kare aho gukomeza gutegereza. BDF igaragaza ko mu mwaka ushize mu gutanga ibikoresho ku rubyiruko hari hakenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari 1, 4, haboneka miliyari 1.

Mu gihe n’izo nguzanyo zabonetse, iyi nama yasabiwemo bikomeye uturere twose mu gihugu kwihutisha iyubakwa ry’udukiriro, dore ko ngo hari n’uturere tumwe usanga uwo mushinga utari mu byihutirwa twakira ubushobozi nyamara ari two twitezweho gufasha leta kugera ku ntego yo guhanga buri mwaka imirimo mishya ibihumbi 200 itari iyo mu buhinzi n’ubworozi. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, yagaragaje ko hagiye kwigwa ku bibazo birimo, nko ku itangwa ry’inguzanyo ku rubyiruko rwize imyuga. Ati “Inguzanyo ku bikoresho ku barangize amashuri y’imyuga, si uko amafaranga adahari, ahubwo ni uburyo bw’imyumvire ku bagomba gukoresha ya mafaranga.”

Akarere ka Gakenke katanzweho urugero rwo kugira agakiriro kujuje ibisabwa, uretse ibyerekeye kubona inguzanyo, ko karagaragaza ko hakenewe imbaraga no mu kubonera isoko urubyiruko rwajyanywe gukoreramo. Aka karere kasangije utundi ko gafite umushinga wo kujya gaha amasoko abakorera mu dukiriro. Kagaragaza ko nyuma y’ibiza kagize muri uyu mwaka, bigasaba ko abaturage bagizweho ingaruka bazubakirwa, kahaye abakorera mu dukinjiro kuzakora inzugi zikinga ayo mazu. Kanateganya kandi ko ibigo by’amashuri mu mwaka w’amashuri utaha, byazasabwa kujya bitanga amasoko yo kudoda impuzankano mu bakorera muri dukiriro.

Mu bihe bitandukanye, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ihagurukiye kuvuga gahunda yo kwitabira ibikorerwa mu gihugu,“Made in Rwanda”, n’abakorera mu dukiriro batakambira Leta kubagurira aho gutumiza ibintu mu mahanga. Ikigo gishinzwe kwigisha ubumenyi ngiro(WDA), na cyo kikaba gifite umukoro wo kwigisha kugira ngo abo mu dukiriro bakore ibintu byigurisha ku isoko. Mu kubona isoko, udukiriro tukaba ari ho twitezweho gukura no gutanga imirimo ku rubyiruko rwinshi mu gihugu.

Minisitiri w’bucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yanatanze umurongo ko buri gakiriro kagira umuyobozi, ugomba kugakurikirana umunsi ku wundi. Anahamya ko yizeye ko amafaranga yo kumuhemba atabura mu yo twinjije, namara kuganira n’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kidusoresha.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo