Yashyizweho kuri 6 November, 2017 | 10:52

Abanyamahanga bakorera mu Rwanda barasaba gushyirwa mu bwisungane mu kwivuza

Abanyamahanga bakorera mu Rwanda barasaba leta ko yabaha uburenganzira bwo kujya bahabwa ubwisungane mu kwivuza. Ibi babishingira ko igihe bamaze mu gihugu bakora ibindi bikorwa nk’umuganda n’ibindi bituma nabo nta handi bagombye guhezwa.

Ubuvuzi ni bumwe muburenganzira buri wese yemererwa. U Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa imyanzuro rwahawe na komite ishinzwe abimukira mu gihugu yatanzwe mu mwaka wa 2012. Nyamara bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga cyangwa abimukira ntibarayisonukirwa. Muri iyo myanzuro harimo uburenganzira bw’abimukira babarirwa mu Rwanda kubijyanye n’ubwishingizi bw’indwara. Ababa cyane muri Kigali bavuga ko kwivuza kugiti cyabo bitaborohera. Basaba leta ko nabo bahabwa amahirwe nk’ay’abenegihugu.

Papias Alinoc ukomoka mu ntara ya Bukavu mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba atuye mu karere ka Nyarugenge n’undi mudamu mugenzi we nawe ukomoka muri icyo gihugu bati “ natwe leta yaduha kugira ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de santé) bikaba byafasha mugihe ababyeyi bagiye kubyara,habaye impanuka ndetse n’uburwayi busanzwe.”

Nzahumunyurwa Pierre Claver ushinzwe mutuelle mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda avuga ko abanyamahanga batemerewe guhabwa mutuelle de santé. Ngo ni politiki y’u Rwanda yashyiriweho abanyarwanda ishingiye ku byiciro by’ubudehe barimo, avuga ko kugira ngo umuntu agire mutuelle de santé ari uko agomba kuba ari mu cyiciro cy’ubudehe , abanyamahanga kandi bakaba nta byiciro barimo. Ikindi ngo Leta kandi ikaba ishyiramo amafaranga yo kunganira aba yatanzwe n’abaturage.

Mu 2017 nibwo hatanzwe imyanzuro ivuga ko abanyamahanga bakorera mu gihugu nabo bahabwa ayo mahirwe cyane ko baba bazahamara igihe kirekire,bakaba bafite imbogamizi y’uko imibare yabo itazwi.

Ndengeyinka William ushinzwe porogaramu mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu GLIDH avuga ko mu gihe hatazwi neza uko bangana bigoranye kubafasha,akaba abashishikariza kwibumbira mu mashyirahamwe mu buryo bwo kugira ngo berekane imibare fatizo y’abimukira bari mu Rwanda.

Mu igazeti ya leta y’u Rwanda no 4 yo ku 25 Mutarama 2016 hasohotsemo itegeko rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwishingizi bw’ indwara mu Rwanda. Ingingo yaryo ya gatatu ivuga ko “(…) umuntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda nta bundi bwishingizi afite agomba kuba afite ubwishingizi bwo kwivuza mugihe cy’iminsi 30 mu kigo cy’ubwishingizi ashaka.” Iri tegeko kandi rikomeza rivuga ko abanyamahanga nabo bategetswe kugira ubwishingizi bwo kwivuza kandi bakihitaramo ubwo bashaka.

Mukakarangwa Jeanne/Stagiaire


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo