Yashyizweho kuri 20 July, 2016 | 07:47

Abo mu midugudu y’icyitegererezo barasaba Leta kubaha iby’ibanze mbere yo kubatuza

Bamwe mu batishoboye batujwe mu mudugudu wa Gashoka, mu murenge wa Maraba, mu karere ka Huye, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho guhinga nyamara ngo barasize imirima yabo bakaza gutuzwa muri uwo mudugudu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Maraba buvuga ko n’ubundi aho bari batuye nta mirima bagiraga, bityo ko bagomba gushaka uko bakwifatanya n’abandi kuko hari ibishanga byo guhingamo.

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Gashoka mu mwaka wa 2010 ni imiryango 30 y’abatishoboye barimo abari batuye mu manegeka, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasigajwe inyuma n’amateka, abari batuye muri nyakatsi, ndetse n’abandi batari bafite ibibanza. Bari batuye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Maraba no mu yindi igize akarere ka Huye, ariko baza gutuzwa muri uyu mudugudu wiswe uw’icyitegererezo wubatswe ku butaka bwa Leta kuko ari byo byihutirwaga ngo babone aho baba.

Bamwe muri bo ariko bavuga ko kwimurwa aho bari batuye ngo byatumye basiga imirima yabo, none kuri ubu bakaba bagorwa no kubona aho bahinga, kuko bubakiwe inzu zonyine ariko ntibahabwe aho guhinga.

Umubyeyi umwe mu bahatujwe ufite imyaka 52, agira ati “dufite ikibazo cy’uko baduhaye amazu gusa, nta munsi y’urugo, nta ruguru yarwo, nta murima w’igikoni tugira. Aho twavuye ni kure, nkanjye aho mvuka kugerayo ni amasaha atatu ,kujya guhinga ahantu rero h’amasaha angana gutyo ntabwo twabishobora”.
Undi mubyeyi na we uri mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko babahaye inzu gusa, ko batabahaye imirima. Akomeza agira ati “ubu hano ntabwo tugira aho duhinga, kandi aho twavuye twari dufite amasambu. Kubera ko ari kure, ntitwabona uburyo tuhashyira ibishingwe ngo turebe ko hari icyahera”.

Harya ubasha guca incuro

Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo kuko imibereho yabo ikiri ku rwego rwo hasi, bavuga ko kuri ubu abafite intege muri bo ari bo batunzwe no guca incuro kandi bari basanzwe bahinga imirima yabo nta kibazo bafite. Barasaba ko bahabwa indi mirima aho batujwe nubwo ngo amasambu y’aho bari batuye yaguranwa iyo mirima.

Umwe muri abo, umubyeyi w’imyaka 50 agira ati “Abafite intege zo kujya gukora, baragenda bagaca incuro, uko niko tubayeho. Icyifuzo cyacu ni uko batuvuganira tugahabwa amatungo tukorora, bakaduha n’imirima hafi tugahinga.”

Umukecuru w’imyaka 60 na we avuga ko bakwiye gukorerwa ubuvugizi. Ati “Badushora mu kabande tugahinga, umuntu afite amaboko agakora kuko rwose inzara iraturya pe! Iyi nzu ntacyo nyiriramo, ndi umukene pe! Singira ako karima ngo nteremo imyumbati wenda ibembe, singira n’ikindi kintera inkunga.”

Ikibazo aba baturage bafite ntibakivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Maraba, dore ko Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Mutangana Innocent ahamya ko n’aho bari batuye ngo nta munsi y’urugo bagiraga. Ati”kuba nta munsi y’urugo ngo bafite ubu ngubu, nuko n’ubundi aho bavuye nta munsi y’urugo bagiraga (…) nta masambu basize iyongiyo ku buryo bajyanywe kure. Niba ahongaho ubusanzwe nta munsi y’urugo bagiraga, kandi ko bahamaze imyaka irenga 10, bakaba bariho kandi mu buzima busanzwe babanyemo n’abaturage muri rusange, indi mibereho si nk’iy’Abanyarwanda bose!”

Mutangana Innocent akomeza avuga ko ntacyo ubuyobozi bwiteguye gufasha aba baturage batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo kirenze inzu bubakiwe, no kuba barabafashije kuvugurura izari zifite ibibazo mu mwaka wa 2014. Akomeza avuga ko bakwiye kubaho nk’abandi Banyarwanda kuko bahawe amatungo magufi abafasha kwiteza imbere, bakaba bateganya no kongera gutanga andi.

Gitifu wa Maraba avuga kandi ko umuturage wabuze aho ahinga yaza akifatanya n’abandi batujwe muri uyu mudugudu nyuma gato, kuko ngo hari ibishanga byo guhingamo. Hagati aho ariko, aba baturage bahamya ko inzu ari icyo uyiririyemo, bakaba basaba Leta ko yajya ibanza guteganyiriza ibyangombwa by’ibanze abazatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo.

Umuhoza Nadine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo