Yashyizweho kuri 2 May, 2018 | 16:50

Amatsinda ya CARE yigishije abagabo n’abagore gucunga umutungo w’urugo hamwe

Si igitangaza kumva mu murenge wa Kanama aho umugore acyangwa umugabo atanga ubuhamya ko uburyo umuryango we ucungamo umutungo ubwumvikanaho. Iyi ntera imwe mu miryango yayigezeho kubw’amatsinda bita aya CARE (soma keya). Abayagiyemo bavuga ko atuma umuryango utera imbere.

Muri gahunda y’icyerekezo 2020, guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga muri politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Inzobere mu bijyanye no kurirwanya, zivuga ko mu moko y’ihohoterwa “irishingiye ku mutungo”, riri mu bwoko bw’agaragara mu Rwanda nkuko bigaragara mu mfashanyigisho zitangwa na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Izo nzobere zisobanura ko ukora ihohoterwa rishingiye ku mutungo, aba afite uburenganzira busesuye bwo kugenzura amafaranga cyangwa undi mutungo, mu gihe urikorerwa aba adashobora kugira uburenganzira bwo gukora kuri uwo mutungo ugizwe n’ amafaranga cyangwa ibindi.

Mu rwego rwo kuzamura imyumvire ku buringanire n’ubwuzuzanye mu murenge wa Kanama hashyizweho matsinda bita aya “CARE” ahuza abagore n’abagabo.
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, bibumbiye muri ayo matsinda, bahamya ko yigishije abagabo n’abagore gucunga umutungo w’urugo hamwe.

Ntezimana Wensisilasi utuye mu mudugudu wa Nyamigogo, ni umwe mu bagabo bayabamo. Asobanura ko abafasha kwihugura mu buryo bwo gukoresha umutungo mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku mitungo; bakanafashwa kandi na RWAMREC, umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu. Agira ati”ayo matsinda yahuje abadamu n’abagabo kandi umubare munini ugasanga ari uw’abadamu. Noneho amategeko ya care aho mu matsinda, ni ukwigisha abadamu kubaha abagabo, abagabo nabo bakiyubaha.”

Ntezimana akomeza avuga ko ibijyanye na Konti, muri ayo matsinda, buri wese agira itsinda abarizwamo ndetse n’agatabo ke. Ati “umudamu aho mu itsinda aba afite agatabo ke ako gatabo kitwa konti, umugabo na we akaba ari mu rindi. Noneho mu buryo bwo gufata inguzanyo, nta mugore ugenda ngo afate inguzanyo aho mu itsinda atazanye umugabo we babyumvikanyeho.” Impamvu ngo ni ukugira ngo hatagira ikibazo kizavuka aho muri iryo tsinda hagati y’umugabo n’umugore. Ibi kandi ngo ni nako bigenda mu gihe umugabo na we aje gufata inguzanyo. Yungamo ati”N’umugabo nawe nuko, iyo aje gufata inguzanyo irenze imigabane ye, bisaba ko azana umugore we kugira ngo amubere ingwate .”

Inama bagirwa biciye mu matsinda

Uretse Ntezimana Wensislas uhamya ko umuryango RWAMREC ubigisha uko bakwirinda ihohoterwa rishingiye ku mutungo binyuze mu matsinda ya “CARE” ahuza abagore n’abagabo. Dushimirimana Kositaziya utuye mu mudugudu wa Nyanjundura ashimangira ko inama yahawe biyanyuzemo zamwubakiye urugo. Agira ati”kera abagore barikubiraga, wabona ifaranga ntubwire umugabo ngo mfite amafaranga, mukaba mwanaburara.”

Dushimirimana akomeza avuga ko mu matsinda ya “CARE”, bigishijwe ko nta mugore ugomba kugira ibye, nta mugabo ugomba kugira ibye. Gusa ngo babanje kubaza aho ibyo biva. Ati” njye ndi umugore wenda mbitse amafaranga ibihumbi ijana , umugabo nta na bitanu afite?!Ayo mafaranga umugabo ayafiteho? Bakakubwira bati rero umugabo ayafiteho kubera ko niba yarakuzanye akize agakena ntiwabimuhora, ngo mugomba gutahiriza umugozi umwe mukajya inama kuko urugo rutagiye inama ntacyo rwageraho. Dushimirimana Kositaziya akomeza ahamya ko nyuma yo kwigishwa, ubu gucunga umutungo ni uwo bashakanye basigaye bicara bagashyira hamwe amafaranga bafite, ku buryo bakwatisha n’isinde.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Tuyisenge Annonciata, na we yemeza ko ihohoterwa iryo ariryo ryose ritaracika burundu muri uyu murenge, ko hakirimo ibisigisigi bagira inama yo kugisha inama. Agira ati “ihohoterwa rigarukwaho kuko bamwe na bamwe bagifite ibibazo mu miryango yabo, imiryango irafunguye ngo bagirwe inama. Ufite ikibazo uko cyaba kimeze kose, niyo waba udashaka kumurega ariko uza kugisha n’inama”.

Akomeza avuga ko hashyizweho ishuri ryigisha by’umwihariko abagore uruhare rwabo mu muryango, kugira ngo bagire uruhare mu bibereho myiza y’umuryango.

Umuhoza Nadine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo