Yashyizweho kuri 31 May, 2016 | 09:03

Bugesera: Bata ishuli bakayoboka indege

Kutabona ibikoresho by’ishuli,ubukene mu miryango,imyumvire iri hasi ya bamwe mu babyeyi ni bimwe mu bituma bamwe mu bana bo mu murenge igize akarere ka Bugesera bata ishuli. Abenshi bigira gukora ibiraka bibaha amafaranga bakarizinukwa gutyo. Gusa ngo banabitizwamo umurindi n’ababyeyi.

Muri uyu mwaka w’amashuli wa 2015-2016 Imibare itangwa n’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Bugesera irerekana ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 kuva mu mpera za Mutarama kugera mu kwezi kwa Gicurasi abana 1181 bataye amashuli abanza,mu gihe abana 101 bataye amashuli yisumbuye n’ay’imyuga.
Guta ishuri kwa bamwe mu bana bo mu mirenge igize akarere ka Bugesera, bivuga ko biterwa no gushaka amaramuko kubera ubukene bwugarije imiryango yabo.

Bazindukira ku ndege aho kujya kwiga

Niyonzima Edson uri mu kigero cy’imyaka 13, yataye ishuri ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, akaba agaragaza ko yabitewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi. Ubu akora akazi aho bubaka aterura amabuye cyangwa se akavomera abantu amazi.Ati” navuye mu ishuli ngeze mu mwaka wa kabiri ,ikibazo mfite n’icyo kutiga nabuze ibikoresho kandi nta n’inkweto mfite kandi ku ishuli iyo tutambaye inkweto baratwirukana, mu rugo turakennye, iyo ntaje gutega indege turaburara kandi ntiwajya kwiga utariye”.

Hafi n’ibiro by’akarere ka Bugesera ku kibuga cyahoze ari icy’umupira niho bamwe muri aba bana bata ishuli bazindukira bajya gutegereza ababaha imirimo y’amaboko, bakunze kuhita ku ndege, mu gitondo kare mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ashyira saa moya niho bahurira.
Rutayisire Wellars afite imyaka 12 avuga ko yarivuyemo umwaka ushize kubera kubura ibikenerwa by’ibanze bituma yigauyu mwana avuga ko afite ababyeyi bombi, yemeza ko inshuro nyinshi yavaga kwiga agasanga iwabo nta funguro rihari kandi atemerewe kurya ku ishuli kubera ko atishyuye, ngo niko guhitamo kuza gushaka aho yajya akorera amafaranga yo kumutunga. Ati” iwacu ni abakene kandi iyo naje aha ku ndege nkagira Imana nkabona akaraka simbura igihumbi cyangwa magana atanu njyana mu rugo”.

Idohoka ry’ababyeyi

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko ikibazo kiri ku myumvire ya bamwe mu babyeyi,badacyaha abana babo bata ishuri ugasanga ahubwo barabatiza umurindi kubera indonke abana bakura mu kwirirwa mu mirimo ivunanye itari ku rugero rwabo. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Uwiragiye Priscillah avuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bagashishikariza abana babo kujya mu ishuli cyane ko kwiga ari ubuntu nta kiguzi bisaba, yaragize ati” nibyo koko hari bamwe mu bana bata ishuli, ariko nk’akarere dusanga nta mpamvu n’imwe yatuma umwana ata ishuli, ahubwo ababyeyi nibo batuma abana bata ishuli, iki kibazo rero twaragihagurukiye ku buryo turi gukorera ubukangurambaga ababyeyi nka bo ari nako turisubaizamo abaritaye” .
Niyigena Albert umukozi mu ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Bugesera agaragazako mu mirenge yose uko ari 15 harabarurwa abana 2427 bataye ishuri kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, muri abo abagera 1246 bamaze kurisubizwamo.

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo