Yashyizweho kuri 12 March, 2018 | 08:28

Cyumba: Abagabo batinya gusezerana kuberagutinya itegeko

Mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi hafi y’umupaka na Uganda, abagabo banga gusezerana n’ abagore babo imbere y’amategeko kubera gutinya itegeko rigenga abashakanye. Babifata nko guhatirizwa kuko iyo basezeranye, abagore bahabwa rugari, bityo abagabo ntibagire ijambo n’uruhare ku mitungo yabo.

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Cyumba mu Ntara y’Amajyaruguru ku mupaka n’igihugu cya Uganda, ntibifuza gusezerana n’abagore babo imbere y’amategeko. Babibonamo nko guhatirizwa, kandi itegeko rigenga abashakanye hari uburenganzira riha umugore, bityo akaba yabangamira ubwisanzure by’umugabo nko gushaka abagore benshi no gusaranganya imitungo y’umuryango igihe habaye ubutane. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umuryango uharanira amahoro Pax Press wagiranye n’abaturage hamwe n’abayobozi b’umurenge wa Cyumba kw’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura.

Muri iki kiganiro, abagore berekanye ko abagabo babo banga gusezerana kubera ko bikiyumvamo ubutwari no kumva ko batafata ibyemezo mu miryango nk’ uko byahoze mbere umugore ataragira ijambo. Bamurebe Jeannette ni umugore w’imyaka 32 utuye mu mudugudu wa Murore mu Kagari ka Ntaruka. Atangaza ko afite umugabo wanze ko basezerana kubera ko umugabo we agifite imyumvire yo kumva ko yazabuzwa uburenganzira ku mitungo y’umuryano afata nkaho ariye bwite. Yagize ati” Iyo ntanze icyo gitekerezo cyo gusezerana, umugabo wanjye arankabukira, ambaza ko niba ari agahato. Avuga ko azasezerana najye imbere y’amategeko ariko tumaranye igihe, amaze kumenya imico yanjye, cyane cyane amaze kumenya niba ntazamuzungura. Ibi rero, mbona ari urwitwazo kugira ngo ntekugira uburenganzira bwo kugira icyo mvuga mu rugo no kugirango ntamubuza kuba yashaka undi mugore, haba hano muri cyumba cyangwa muri Uganda”.

Ibi kandi byemejwe na perezida w’ abunzi ku rwego rw’ Umurenge, Mupendaraha Théoneste. Yashimangiye ko imanza ahanini bakira ari izijyanye n’ amakimbirane agaragara mu miryango. Yerekana ko aturuka ku kuba abagabo baca inyuma abagore babo bitwaje ko batasezeranye. Yagize ati” Ikibazo ni uko abagabo b’aha batinya uburemere by’itegeko rigenga abashakanye: batinya ko nibasezerana, abagore babo bazabona intandaro yo kubasuzugura, kandi aribo batware b’urugo, bafite uburenganzira bwo gushaka abagore benshi nko bwari bimeze mu bihe byashize″.

Iyo babonye bikomeye bahungira mu gihugu cya Uganda

Abagabo bo muri Cyumba ntibazuyaza guhungira muri Uganda iyo abagore babo n’abayobozi babasaba gusezerana imbere y’amategeko. Benshi bambuka umupaka, bagashakirayo abandi bagore nk’uko Mupendarahe Théoneste abyemeza, ati” Muri aka gace, abaturage bashaka kubaho nk’ abo mu gihugu cy’ abaturanyi. Iyo babonye ko bagomba gusezerana n’ abagore babo, bahitamo kwerekeza muri Uganda ngo aho babona abagore babuha″.

Ibi kandi binemezwa na Habiyakare Anastase Umuyobozi w’ umudugudu wa Gatuna. Avuga ko bitewe n’uko baturiye igihugu cya Uganda, usanga abagabo benshi bajya gushaka abandi bagore Uganda kubera ko babifata nk’ubwinyagamburiro igihe babonye abagore babo babasaba gusezerana no kuzuza izindi nshingano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyumba Ndizihiwe Cyriaque yemeza ko bamwe mu bagabo banga gusezerana bafatiwe ingamba. Yagize ati”Nta musore uzongera kurongora adasezeranye imbere y’amategeko. Hazaba ubukangurambaga kugirango iyo ngeso icike.″ yakomeje avuga ko n’abahungira Uganda bazajya bakomeza kwigishwa ariko bagarutse mu gihugu.

Ndizihiwe Cyriaque yemeza ko intambwe yatewe mu gushishikariza abagabo gusezerana imberey’amategeko, ati” Iki kibazo cyari ku isonga mu bihangayikishije umurenge, ariko ubu, twaragihagurukiye. Mu mwaka wa 2017, twasezeranije imiryango 80.” Uyu muyobozi anashimangira ko umuti urambye ari ukwigisha no guhugura abaturage, babumvisha ibyiza byo gusezerana biciye mu mugoroba w’ ababyeyi, ati ″Ibi bizafasha guhindura imyumvire y’ abatuye umurenge wa Cyumba″.
Umurenge wa Cyumba uri mu Ntara y’Amajyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda. Uhana imbibi n’igihugu cya Uganda. Utuwe n’ abaturage 15 000 aho agitsina gore kihariye 51%.

Munyaneza Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo