Yashyizweho kuri 9 July, 2018 | 07:43

Gasabo:Ntazi gusoma no kwandika,ariko abana be barangije kaminuza

Niyitegeka Eliana,w’imyaka 56 ,utuye mu karere ka Gasabo,umurenge wa Rutunga,akagali ka Kigabiro,umudugudu wa Kigabiro, afite umugabo n’ abana bane,n’ubwo atazi gusoma no kwandika,abana babiri barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza,undi ageze muwa kane segonderi,undi nawe ageze muwa kabiri wa segonderi.

Mu mudugudu atuyemo,nta muriro uhari,hambere yacana buji,ariko amaze kubona ko nta muriro uzabagezwaho vuba,yahisemo kugura amatoroshi menshi,ayashyira munzu kugirango abana be bajye babona urumuri ruhagije mu gihe cyo gusubira mu masomo.

Kuba yarasigajwe inyuma n’amateka n’ababyeyi be batigeze bamujyana mu ishuri kubera imyumvire bari bafite ivuga ko uwasigajwe inyuma n’amateka wese agomba kubeshwaho n’umwuga wo kubumba,bakumvisha abana ko kujya kwiga atari ibyabo,Eliyana yarabirenze,ajyana abana be mu ishuli,ngo kuko yabyirutse akunda kwiga n’ubwo nta mahirwe yabonye yo kwiga ubwe,ariko yahoranye inzozi zo kugira abana bize,kuko muri kamere ye akunda abana biga.
Eliyana,yakoraga umwuga wo kubumba, amavaze,n’inkono ,umwuga wamufashije kurihira abana amashuli abanza,ariko yanyuzagamo agacuruza agataro agashyiraho imbuto n’imboga,akabicururiza Nyabugogo no mu mujyi,amafaranga akuyemo akayabika.

Mu gihe abana babiri ba Niyitegeka Eliyana ubu barangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza,ni inzira ndende Eliyana yanyuzemo,kuko barangiza amashuli abanza ,yasanze kubumba no kwikorera agataro bidahagije ngo abone amafaranga yo kubishyurira amashuli yisumbuye,yisunze amatsinda y’abagore mu bimina bari barimo,agatanga amafaranga y’u Rwanda ibihimbi bibiri ku kwezi(2000 frw)hanyuma akaguza amafaranga yabaga akeneye ngo yishyure minerivale bakayamuguriza,ibyo byose yabikoraga,kuko akunda abana biga.

Kuba mu myaka yashize abasigajwe inyuma n’amateka ntibajyanaga abana ku ishuli,na n’ubu hakaba hari abatarahindura iyo myumvire,Eliyana asanga ari ukwihemukira no kwihombya kuko we yamaze kubona zimwe mu nyungu zo kugira umwana wize. Yagize ati’’Nkanjye nditanga ho urugero,ababyeyi banjye bambujije umugisha wo kujya mu ishuli,bapfa nta terambere mbagejejeho kuko nahoraga mu ibumba gusa,abagifite iyo myumvire ya kutareka abana ngo bajye mu ishuli,barihemukira ndetse barihombya kuko nk’ubu inzu mbamo nayubakiwe n’umukobwa wanjye w’imfura warangije Kaminuza ,nyuma yo kubura ikibanza mu mudugudu abandi basigajwe inyuma n’amateka batujwemo I Masoro,yaranyubakiye inzu y’ibyumba bine,simbura icyo kwambara,kuko mufite akaba amfasha no kurihira abavandimwe be bakiri mu mashuli yisumbuye.Izo zose ni inyungu zo kugira umwana wize.Iyo ntamugira se ubwo ninde wari kunyubakira?”

Eliyana ashimira cyane(COPORWA), umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda,abereye umunyamuryango ,ngo kuko nyuma y’uko awugiyemo,uyu muryango wamufashije kurihira amashuri umwana we wa gatatu ubu ugeze mu wa Kane mu mashuli yisumbuye,akaba azanarihirwa na Kaminuza.

Niyitegeka Eliyana,arashaka kujya kwiga gusoma no kwandika binyuze muri gahunda ya Leta yo kwigisha abakuze ,gusoma no kwandika,mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu baturage,aho avuga ko bidindiza iterambere.

Niyitegeka Eliyana,asaba bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka,n’abanyarwanda muri rusange,kujyana abana mu ishuli bakiga kuko asanga ari umurage mwiza,kandi ku ruhande rw’abasigajwe inyuma n’amateka,abona kuba bitwa abasigajwe inyuma n’amateka bitakabaye inzitizi yo kujyana abana babo mu ishuri.

Nyirangaruye Cléméntine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo