Yashyizweho kuri 30 November, 2017 | 11:51

Ihohoterwa ntiryasize abana babana n’ubwandu bwa SIDA mu mashuri

Mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, bakoze inama ku wa 23 ugushyingo yo kugira ngo bahurize hamwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubwandu bwa sida ndetse n’irindi hohoterwa rikorerwa abagore n’abana. iyi gahunda iteganijwe gutangizwa kuva ku wa 25-10 ukuboza 2017.

Iyi miryango irimo PAX PRESS , umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Haguruka, uharanira kurinda uburenganzira bw’umugore n’umwana, AJPRODO-JIJUKA, Uwurubyiruko ugamije iterambere no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, HDI ihuriro ry’imiryango ishinzwe gukumira agakoko gatera SIDA, RRP+, umuryango uteza imbere ibikorwa by’ubuzima biyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, n’abana uba buri mwaka ,bigaragarako ihohoterwa ridasiga n’abanyeshuli babana n’ubwandu bwa SIDA mu mashuli. Umwana wanduye virusi ya sida usanga abanyeshuri bigana cyangwa babana mu kigo batamwiyumvamo,bamunena,kwigunga,n’ibindi.

Uwamariya Claudine ati “abana barwaye sida usanga dufatwa nk’abantu tudafite akamaro,kwishuri usanga iyo mugenzi wawe amenye ko wanduye agukwirakwiza mu bandi,bakagushimanira inzara,ntube wasangira n’abandi cyangwa ngo muri wowe wisanzure kuri bagenzi bawe. Ntakwisanzura ngira, ni inshuti yawe iyo imenye ko urwaye ahita akuvaho ngo utamwanduza ,niyo bamenye ko wagiye gufata imiti kwa muganga baraguseka.Mu bigo by’amashuri badufasha bakajya basobanurira abanyeshuri ko tumeze nk’abandi n’ubwo tuba turwaye,bakamagana iryo hohoterwa kuko biratwangiza rimwe na rimwe ntitwige neza”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana,wirihishira . Madame SAGE ukorana n’urugaga nyarwanda rw’abarwayi ba SIDA, ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubwandu bwa SIDA mu mashuri, bahura ni ibibazo byinshi bibahungabanya. Kuba batagirwa inama uko bikwiriye, ntibitabweho bagahora bumva ko bari mu kato, bituma imyigire yabo itagenda neza. Twafashe ingamba zo gufasha abana babana n’ubwandu bakibumbira mu miryango izajya ibafasha kwivana mu bwigunge, abarezi nabo bakabafasha kumva ko bameze nk’abandi,tukaba twarahagurukiye gutanga inama n’ubukangurambaga ku bana barwaye,dufatanije n’indi miryango yita kubuzima kugirango irihohoterwa rikorerwa abana rigabanuke”.

Mukakarangwa Jeanne/Stagiaire


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo