Yashyizweho kuri 14 November, 2017 | 10:45

Kaniga: Ubushoreke buracyateza amakimbirane mu ngo

Mu murenge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi, ubushoreke bugaragara nk’intandaro y’amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abashakanye. Akenshi ibi bigira ingaruka no kubana.

Umurenge wa Kaniga uherereye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda. Ukunze kugaragaramo ibibazo by’amakimbirane aterwa n’ubushoreke. Ibi bigatuma umugabo atabasha kuzuza inshingano z’urugo nko gukurikirana abana abyaye, ntabashe no kubishyurira amashuri ndetse n’ubwumvikane bucye buhora buranga imiryango.Nk’uko bitangazwa na Mukashema Venantie “ubuharike buzana amakimbirane mu rugo kuko akenshi usanga inshingano nyinshi zireba umugore,kandi rimwe na rimwe baba badafite n’imitungo ihagije yo kwita ku bana. Usanga bigoranye cyane ko usanga aba ashobora kwita ku mugore akunda cyane ariwe nyirankundwakazi,akibagirwa uwa mbere ibi byose bizana kutumvikana.”

Uyu muco w’ubushoreke muri uyu murenge wa Kaniga ugaragara ko wabaye ingeso, nk’uko bisobanurwa n’abaturage batandukanye bahatuye. Uwimbabazi Jacqueline w’imyaka 68 utuye mu kagari ka Gatoma agira ati “ gushaka abagore benshi byari umuco wa kera waturukaga ku Bwami, ubu gutunga urugo rurenze rumwe ku mugabo umwe nibyo bizana ibibazo byinshi mu muryango . Kwita kubo yabyaye ndetse bikanakurura amakimbirane hagati yabo n’intambara zurudaca ”.
Justin umugabo w’imyaka 55 nawe ati “gushaka abagore benshi nta kibazo kirimo, ufite ubushobozi bwo kubatunga bose cyane ko avuga ko afite babiri gusa(2) kandi akaba abasha kuzuza inshingano z’urugo nk’uko bikwiye.”

Asimwe Janette ni umukobwa wa Justin avuga ko atari abo gusa se yashatse ahubwo afite batanu (5), nyamara ngo abona gutunga abagore benshi ntacyo bitwaye kuko nta makimbirane arangwa mu bo tuvukana, yagiye adufasha mu buryo bwo kwiga ndetse anadufasha muri byinshi ntiyigeze adutererana yujuje inshingano zose kubana no ku babyeyi batubyara mbona nta ngaruka zihari”.

Ubushoreke ntibwemewe

Ubushoreke ni imibanire nk’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe. Nkuko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 2 igika cya gatatu, ubushoreke ni ukugirana amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere atarata agaciro.

Mukamuyenzi Eugenie umwarimukazi akaba n’umunyamanga mukuru wa CNF(Conseil National des Femmes) mu karere ka Gicumbi ati “ubuharike cyangwa ubushoreke mbufata nk’ubuhehesi cyangwa ubusambanyi kuko bitera ingaruka nyinshi ku bashakanye no ku bana babyaye, usanga ingo zirangwamo amakimbirane akomoka ku buharike zitabasha gufasha abana bazo mu myigire uwabashije kwiga ahura n’izindi mbogamizi nko kubura ibyo kurya,imyambaro y’ishuli ndetse n’ibindi. Leta y’u Rwanda yagaciye umuco wo gushaka abagore benshi kuko aribyo bizana amakimbirane mu muryango.“

Bangirana Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga avuga ko” leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya ry’umuryango n’ubwo muri aka gace ritaramenyekana cyane.” Kuri we, amakimbirane aturuka no kuba batarasobanukirwa n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Ati “Hashyizweho utugoroba tw’ababyeyi tuzajya dufasha inzego z’ibanze mu buyobozi gukemura ibyo bibazo bikunze kuboneka mu miryango.

Umurenge wa Kaniga ni umwe mu mirenge 21 y’akarere ka Gicumbi ,ukaba uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda. ufite ubuso bungana na 39.5 km2 utuwe n’abaturage 16.869 babarirwa mu miryango 3501. ugizwe n’utugari 5 n’imidugudu 34. Umurenge ukugenze kugaragaramo ikibazo cy’ubuharike.

Mukakarangwa Jeanne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo