Yashyizweho kuri 24 July, 2018 | 06:55

Kirehe: Abagore benshi bahawe ubumenyi ku matora y’abadepite

Abagore bo mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirere mu ntara y’Iburasirazuba, bahuguwe mu bihe bitandukanye, ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu hagamijwe kubatinyura kunjya mu nzego za politiki. Bashishikarijwe na none kwitabira amatora y’abadepite, bitoza nk’abakandida kandi banatora ingirakamaro.

Abagore bo mu murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, bagaraje ko bafite amakuru ahagije ku mw’iteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda kuva kuwa 02 kugeza kuwa 04 Nzeli 2018. Ibi babigaragarije mu kiganiro cy’ateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS), cyahuje abaturage n’abayobozi. Abagore berekanye ko bahuguwe inshuro nyinshi ku uburere mboneragihugu, bagaragariza ko umugore agomba gufata iyambere, agateza imbere igihugu cye, ariko ahatanira kujya mu mwanya ifatirwamo ibyemezo. Ku mwihariko, Inama nkuru y’igihugu y’Abagore (Conseil National des Femmes- CNF) mu karere ka Kirehe, yakangurije abagore gutinyuka kwiyamamariza imyanya mu nteko nshingamategeko.

Ubu bukangurambaga bwitaye cyane ku bagore, kuko bafite imyanya 30% mu nteko nshingamategeko. Mukandekezi Marie-Ange, umwe mu baturage bo mu murenge wa Kirehe witabiriye icyo kiganiro cya PAX PRESS, yerekanye ko abagore bahuguwe, bafite imyumvire iri hejuru, ati “Tuzi gahunda y’amatora y’abadepite, akamaro ko gutorara no kwitoza, ndetse n’inshingano z’abadepite mu nteko nshingamategeko”.

Bihoyiki Léonard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe, yerekanye ko abagore bafite umwihariko wo gujya mu nzego z’ubutegetsi kuberako, kuva kera bagiye bahezwa, ati, “Gahunda ya Leta yemerako umugore afite uruhare runini mu kubaka igihugu. Nta mpamvu yo kumuheza kuko ashoboye. Niyo mpamvu bahuguwe mu kwitabira amatora y’abadepite, bashishikarizwa gutora no kwitoza”.
Abagore basubije ibibazo byerekeye amatora y’abadepite
Mu nteko y’abaturage bagera kuri 700, abagore nibo berekanye ko bafite amakuru menshi kandi nyayo ku myiteguro no ku migendekere y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018. Ibi byabaye nkaho bitangaje abari bitabiriye icyo kiganiro cya Pax Press, bibaza ukuntu abagore basanzwe bazwiho kudagakunda politiki, aribo bafite amakuru menshi kurusha abagabo.

Tuyishime Fanny, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka 28, ufite abana bane, ati “Twagize amahirwe tugira perezida udukunda. Yatwoherereje abaduhugura ku burerere mboneragihugu. Badusabwe kwitabir amatora y’abadepite nk’abagore bafite uruvugiro n’imyanya 30% mu nteko nshingamategeko. Batumenyesheje ingengabihe y’amatora, turayizi twese.” Yakomehe avuga ko inteko nshingamategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80. Ihatanirwa mu mitwe ya politiki (itora rusange) igizwe n’abakandida 53. Hari n’ikiciro cy’abagore kigizwe na 24 nkuko hari indi myanya ibiri (2) yagenewe urubyiruko, n’umwe (1) wagenewe abafite ubumuga.

Mugenzi we, Nyiramataza Véronique wo mu rugero rw’imyaka 40, yavuze ko azi ko abagore bafite urwego rwabo bihariye rw’amatora (CNF), aho uwatowe agenda azamuka guturuka mu kagari, umurenge, akarere, intara, bityo akaba abaye depite w’igihugu.

Abagabo baje muri icyo kiganiro, nabo bahawe ijambo. Bake bashoboye kuvuga ingengabihe y’amatora nkuko komisiyo y’amatora (NEC) yayiteguye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirere, Bihoyiki Léonard yasanze ukungurambaga bugomba kushyirwamo imbaraga kugirango buri muturage abashe kumenya gahunda za Leta, ati “Tugiye kurushaho gukangurira abaturage amatora y’abadepite, tubamenyesha amatariki n’ibyiciro bizatora mu bihe bitandukanye. Ndahanya ko igihe cyo kwiyamamaza nacyo kizarushaho kumenyekanisha amatariki y’itora n’abazatorwa”.

U Rwanda ni igihugu cyageneye ku mwihariko abagore imyanya 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kubera ko mu gihe cyashize, bagiye babuzwa uburenganzira bwabo. Uyu mubare warazamutse mu nkeko nshingamategeko ugera kuri 64%. Mushimiyimana Carine, umugore y’imwaka 28, vuga ko muri manda y’ubutaha, nawe aziyamamariza kuba umudepite, ati “Gahunda yose z’urugo rwacu tuzivugana n’umutware wanjye. Umugabo wanjye afite amakuru yose y’amatora ku gipimo cyanje, nimusaba kwiyamamariza kuba umudepite ntazabyanga".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe Bihoyiki Léonard yashimiye umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” nk’umufatanyabikorwa mwiza mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’amatora. Yagize ati “Ubu, umuturage wacu asobanukiwe n’inshingano z’abadepite, ingengabihe y’amatora n’imyanya izatorerwa”.

Umurenge wa Kirehe ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe. Ugizwe n’utugari dutandatu, imidugudu 49 n’abatarage 27 374. Uyu murenge uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya ku birometero 29. Abaturage bari kuri lisite y’itora bose hamwe 14 531 barimo abagore 7887 n’abagabo 6644.

Nyinawumuntu Inès


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo