Yashyizweho kuri 5 January, 2018 | 08:30

Kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitera amakimbirane mu muryango

Ubwuzuzanye bw’ umugabo n’umugore ni imwe muri politiki u Rwanda rwashyizemo imbaraga cyane cyane muri gahunda y’ icyerekezo 2020 ndeste n’ izindi gahunda zitandukanye zigamije iterambere rirambye .
Gusa inzobere mubirebana n’ uburinganire n’ ubwuzuzanye zigira inama abagabo kugira uruhare rufatika mu gutuma abagore babo n’ abana b’ abakobwa barushaho gutera imbere kuko iterambere ryabo ariryo terambere ry’ urugo ni igihugu.

Imico, imyemerere, uburere, abantu bakuriramo ibaremamo ububasha runaka, bituma bituma biyumva mu buryo busumbye ubw’abandi. ibi biba ikibazo cyane mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. bw’umugabo n’umugore. Mico Patrick ushinzwe gahunda y’ ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagabo kugira uruhare mu iterambere ry’ abagore mu muryango RWAMREC asobanura ko hari imitwarire imwe n’ imwe igaragara nk’ inzitizi muri iyi gahunda , aho usanga nk’ abagabo bitewe n’ uburyo ndetse n’ imico bakuriyemo nko kwiyumva kw’ abagabo gutuma bumva ko ari nk’ ibiremwa by’ ikirenga. Agira ati “ rimwe na rimwe usanga bitewe n’ uburyo bakuzemo ndetse n’ imico bakuriyemo benshi mu bagabo bigoye kubumvisha ko bashobora kureshywa n’ abagore. Kenshi ngo usanga abagabo bashakisha gukora ibintu bituma abantu babafata nk’ abantu bakomeye bityo bikanabashyiramo ingeso yo gushaka gutsimbarara ku cyemezo runaka , ibintu rimwe na rimwe birangira habayeho guhohotera abagore babo.

Gusa Mico akomeza avuga ko hari n’imiterere y’ abagore ituma ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye hagati yabo n’ abagabo itagerwaho mu buryo bworoshye .Aha atanga ingero z’ abagore bamwe usanga bakoresha imvugo ikarishye ku bagabo babo, kenshi bagaragara nk’ abanyantege nke “. Rimwe na rimwe uzumva abagore basuzugura abagabo bibaza niba ari abagabo koko.Ibi nabyo bigaragarira mu ncyuro aho uzasanga umugore acyurira umugabo kudakora nk’ibyo abandi bagabo bakora , nko kwishyura inzu , gutunga umuryango n’ ibindi , akamumufata nk’ umugabo w’ amanyembwa amugereranya n’ abandi .

Imigirire imwe nimwe … nyirabayazana w’ ihohoterwa

Mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo , bamwe mu bagore bavuga ko bagaye imyitwarire y’ abagore bagenzi babo barara mu tubari,bakirirwa banywa inzoga bagacyurwa n’ijoro bakabyitirira ko ari uburinganire .Bamwe bagira bati “ino aha hari abagore nabo ubwabo bikururira ihohoterwa .Ni gute umugore ufite umugabo n’abana yirirwa umunsi wose mu kabari adasangira n’ umugabo we ari n’abandi bagabo?” Aha kandi ni kimwe n’ abo mu karere ka Nyagatare aho nabo bavuga ko hari abagore barara mu tubari ngo hari n’ abadatinya gutaha mu ngo zabo saa tanu z’ ijoro.

Abagabo bo muri utu turere nabo ngo ubu bafashe ingamba zo kujya bahimana n’ abagore babo.Ngo iyo umugore atangiye kumwereka ko nta gaciro afite mu rugo cyangwa se ko ihame ry’ uburinganire ryabahaye ijambo rituma barara amajoro mu tubari , ngo bahitamo kubata bakajya kwishakira ababakirana ubwuzu.
Umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko imyitwarire nk’ iyi ikwiye kugawa ariko kandi impande zombi zigahabwa amahugurwa abafasha kumva uruhare rwa buri umwe wese muri iki gikorwa .Yongeraho ko kwigisha uburinganire bidakwiriye no kubwirwa abagabo n’ abagore gusa ahubwo ko n’ abana bakiri bato bakwiye kubyigishwa bakabikurana kuko n’umwana ngo apfa mu iterura nk’uko akomeza abishimangira .

Bamwe mu bagabo bo muri Gatsibo bavuga ko imyitwarire y’ abagore ituma nabo bahinduka intare ngo kuko badafite abo baregera .Nko muri Gitoki ngo umugabo wibeshye agakora ku mugore ngo baburana yamaze kugera muri kasho. Abagabo bagashinja inzego z’ umutekano mu midugudu n’ utugari kutabumva ahubwo bakarengera abagore gusa.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo