Yashyizweho kuri 2 February, 2018 | 10:55

Kutagira akazi bitera urubyiruko kwishora mu byobyabwenge

Imwe mu nzira yo kugabanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ukuruhesha imirimo. Ibi bigaragazwa n’impuguke zinyuranye zihangayikishijwe n’iki kibazo.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho bitera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge mu nama yahuje urwego rwa Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ubutegetsi bwite bwa Leta, abahagarariye amadini, harimo ubukene buterwa no kubura imirimo. Ibi byavuzwe na Pastor Fred Nyamurangwa wo mu itorero rya CELPAR. Avuga ati "Uburyo bwiza bwo guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ukurubonera imirimo."

Imibare imwe n’imwe, igaragaza uburemere bwo kubura imirimo mu Rwanda. Urugero ni nko mu mwaka wa 2017, ULK yasohoye abarangije kaminuza 1400, UNILAK 925, University of Rwanda 8000, aba biyongera ku bandi barangije indi myaka yashize, ndetse n’abandi barangije mu zindi kaminuza. Kuri iyi mibare hiyongeraho n’urubyiruko rutize rubarirwa muri za magana rudafite imirimo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza impuzandengo y’ubushomeri mu Rwanda mu 2017. "Imibare y’ ubushomeri mu Rwanda ni 13,2%, naho ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ni 21%.
Polisi y’Igihugu yagaragaje indi mibare y’urubyiruko rudafite imirimo, ariko rwo rwishoye mu biyobyabwenge. "Abasaga ibihumbi bine (4000), nibo bafatiwe mu byaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Muri bo, harimo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rungana na 70%".

Niyo mpamvu Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, yasobanuye ko iyi nama igamije kongera ubufatanye mu kurwanya iibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Uko abashomeri babayeho mu Rwanda

Abenshi mu bashomeri mu Rwanda, baba bashakisha akazi ahantu hose. Abafite impamyabushobozi ntibasiba kureba ku mbugankoranyambaga (Internet) bashakisha imirimo. Benshi muri bo, bamara igihe kirekire batarakabona. Hari n’abakabuze burundu, aho usanga banduranya kubera ubukene. Aba nibo bashobora no kwishora mu biyobyabwenge. Ariko, hari n’abandi bakora imirimo iciriritse, cyangwa itemewe nko kuzunguza imyambaro, gutwara ibinyabiziga badafite iruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis de conduire) no gucururiza ahatarabugenewe.

Ku rubyiruko rutize, usanga abashomeri ari benshi kandi imyifatire yabo ikemangwa. Nabo baregwa kunywa ibiyobyabwenge no kugira urugomo. Aba nibo bohererezwa mu bigo ngororamuco. Urugero, ni urubyiruko ibihumbi bine rwari mu kirwa cy’i Wawa rwahuguriwe gukora imirimo itandukanye.

Shingiro Jean Marie Vianney


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo