Yashyizweho kuri 1 August, 2016 | 18:43

Muhanga: Baheze ku gatadowa kandi bafite amashanyarazi ku nzu

Bamwe mu batishoboye bo mu murenge wa Shyogwe mu karere Ka Muhanga bahawe umuriro ariko ntibacana. Ibi biterwa nuko nyuma yo kugerezwa amashanyarazi ku nzu basabwe kwiyishyurira ifatabuguzi ry’ibihumbi mirongo itanu na bitandatu (56 000 Frw). Bo bavuga ko ntayo bafite kuko abatabasha kwiyishyurira mitiweli ya bitatu mu mwaka, batabasha kubona amafaranga angana atyo.

Bahawe umuriro ku nzu zabo. Biriranwa na wo, bararana na wo, babana na wo, nyamara bakomeje kuwusonzera no kuwusonzana! Abo ni bamwe mu batishoboye bo mu kagali ka Mbare, mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bagiye kumara umwaka bafite umuriro w’amashanyarazi ku nkuta z’inzu zabo nyamara bakaba barananiwe kuwukoresha kandi bawushaka cyane.

Iyo babisobanura, wumva biteye ipfunwe n’agahinda. Mukamuzima Generoza na Kamparage Kirisitina, ni bamwe mu bahawe umuriro. Batuye mu mudugudu wa Muremberi mu kagali ka Mbare bakaba babivuga muri aya magambo, bati “ Tumeze nk’imbwa zibunze cyangwa zisutamye munsi y’ahamanitse inyama! Uyu muriro twawifuje igihe kirekire none aho uziye tunaniwe kuwucana!” Bakomeza basobanura ko kuba bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, akarere kari kabagiriye neza kabagereza umuriro mu nzu, aho bamwe bashoboye no gucana iminsi mike ariko biza guhagarara.

Uwabuze ibihumbi 3000 ntiyabona ibihumbi 56000

Nk’uko bivugwa na Nizeyimana Duwaridi(Edouard), ngo iryo hagarara ryatewe n’uko basabwe kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi bakayabura bitewe n’uko ntaho bayakura. Ati “ urumva na we ko umuntu udashobora no kwibonera mituweli y’amafaranga 3.000 atakwigondera amafaranga 56.000 y’ifatabuguzi ry’umuriro!” Iki kibazo kigaragara kandi no ku zindi ngo zitwa ko zifashije ariko zikaba zitarashobora gucana, nyamara umuriro uri ku nzu zabo.

Ibyo bituma bamwe bibaza niba kubakira abaturage batishoboye ibikorwa by’iterambere bidakururira leta ibindi bibazo aka wa mugani ngo “umutindi umuvura amaso bwacya akayagukanurira.” Nubwo harimo abakennye koko batabasha kwiyishyurira abturanyi babo, bavuga ko hari ababiterwa n’ubwikanyize butuma bategereza ko leta yabakorera byose.

Abatishoboye bagejejweho umuriro barasaba akarere ko kabafasha kabishyurira ifatabuguzi, maze bo bagasigara bagorwa no kwigurira umuriro. Bati “ Kuba baragejeje umuriro iwacu mu nzu bagize neza, ariko n’ubundi nibadufashe batwishyurire ifatabuguzi mu isosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu n’amashanyarazi (EUCL Ndlr) maze dusigare twigurira umuriro gusa.”

Bakomeza basobanura ko nubwo bamwe muri bo bahabwa za nkunga za VUP zagenewe abageze mu zabukuru n’abatishoboye, aya mafaranga ntacyo yabikoraho kuko ngo amafaranga 56.000 basabwa nk’ifatabuguzi basanga ari menshi cyane kuri bo. Bati “ inkunga za VUP ntiziza buri gihe, kandi natwe tuba dukeneye no kubaho”. Bavuga kandi ko mu gihe bahabwaga umuriro, ubuyobozi bwa EUCL bwari bwabasezeranyije ko buzaborohereza mu kwishyura ku buryo ariya mafaranga banayatanga mu gihe cy’umwaka. Cyakora ngo bakaba basabwa kubanza kwishyura nibura amafaranga 15.000. Aba bakaba basanga na yo kuyabona bitoroshye. Bati “ aho kugira ngo bazongere bafate umwanya wo kuza kutwambura uyu muriro, nibigore badufashe nk’uko bari babitangiye.”

EUCL n’akarere babakuriye inzira ku murima

Ku ruhande rwa EUCL o ibyo bagombaga gukora babyubahirije. Batangana Regis, uyobora ishami rya EUCL i Muhanga, avuga ko bemeye korohereza abafatabuguzi bashya aho bashobora kwishyura buhoro buhoro mu gihe cy’umwaka. Ikindi kandi, ngo bafashije abatishoboye babagereza umuriro mu nzu aho babahaye n’amatara bita ay’abakene. Ati “ahasigaye ni ahabo. Twabagira inama yo kwibumbira nko mu ‘bibina’ kugira ngo babone ubushobozi bwo kwishyura ifatabuguzi”. Batangana Regis anabasezeranya ko EUCL itazabaka uwo muriro ngo yisubize konteri zayo, ahubwo izakomeza kwihangana kugeza ubushobozi bubonetse.

Akarere ka Muhanga nako kavuga ko nta gahunda n’imwe ihari yo gufasha abatishoboye kwishyura ifatabuguzi . Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ati “ mu gihugu hose nta hantu na hamwe habaho gusonera ku ifatabuguzi ry’amashanyarazi. Nibashake uko bagenda bishyura buhoro buhoro.Ikiraje akarere inshinga ni ugushaka uburyo umuriro w’amashanyarazi wagera ahantu henshi.

Uyu muyoboro aba baturage bahaweho umuriro wubatswe mu mwaka wa 2015. Wagejeje umuriro ku ngo 271 zo mu mirenge ya Nyarubaka wo muri Kamonyi na Shyogwe wo muri Muhanga. Muri abo, ingo 67 zahawe amatara y’abakene, zikaba zitagicana kuko umuriro washize kera. Abandi batari bake na bo ntibagicana kuko kilowati ebyiri bari bahawe muri konteri zarangiye bakaba batarabona ubushobozi bwo kwishyura ifatabuguzi kugira ngo bemererwe kongeramo undi.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo