Yashyizweho kuri 3 June, 2016 | 08:02

Murama: Barwaye indwara zituruka ku kutabona amazi meza

Abatuye mu kagali ka Murama mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bahangayikishijwe no kutagira amazi meza iki kibazo kikaba kibatera ingaruka nyinshi.Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere buratangaza ko iki kibazo aba baturage bagihuriyeho n’abandi benshi muri aka karere ariko kikaba kiri mu nzira yo gukemuka.

Aba baturage bahamya ko kuba nta mazi meza abageraho bituma bifashisha mu mirimo yose ya buri munsi amazi bavoma mu bishanga no mu bidamu byacukuwe hirya no hino ngo bijye bitega amazi y,imvura.
Nyirashyirambere Clarisse ni umubyeyi w’abana batatu ahamya ko bahora kwa muganga bivuza indwara zirimo impiswi n’izindi z’inzoka zo mu nda ziba zikomoka ku kuba nta mazi meza bigeze babona kuva babayeho yaragize ati ” abana banjye bahora kwa muganga rwose, natwe bakuru nuko twihanganya naho ubundi natwe inzoka turazihorana”.

Ntibakozwa guteka amazi

Aba baturage bavuga ko bakoresha amazi mabi kuko aho bayavoma ari kure ngo n’iyo bayagejeje mu rugo ibijyanye no kuyateka ntibabikora kubera ko ngo bataba bafite inkwi zihagije” Nyirahabimana Emertha, Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 aragira ati” ntabwo wava Rwakibirizi uzanye akajerekani kamwe ngo ujye kugateka izo nkwi ntiwazibona kuko nazo ni ikibazo.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyamata mu mibare y,abarwayi bahavurirwa buri munsi umubare w,abasuzumwa indwara zifata imyanya y,ubuhumekero n,izi nzoka ngo ziriganje nkuko byemezwa ni umwe mu bakozi b’ibi bitaro utarifuje ko amazina ye atangazwa. Yaragize ati”buri munsi hano ku kigo nderabuzima twakira abaturage bataka indwara nyinshi pe, nko mu bihe byashize malaria niyo yazaga ku mwanya wa mbere w’indwara dusuzuma, ariko ubu abana barwaye inzoka n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero”.

Hari icyizere cyo kubona mazi

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza madamu Uwiragiye Priscillah yatangaje ko koko ikibazo cy’amazi meza mu karere bayobora ari ingorabahizi, ariko yongeraho ko hari inganda zitunganya amazi ziri kubakwa, muri zo harimo uruganda rwa Kanzenze n’urwa Kanyonyombya ngo izi ebyiri nizuzura zizunganira urusanzwe rwa Ngenda.Ati” ikibazo cy’amazi nibyo koko kiraharai ariko nko mu myaka ibiri iri imbere imirenge yose 15 iraba igerwamo amazi meza kubera inganda ebyiri zitunganya amazi za kanyonyombya na Kanzenze ziri kubakwa kandi imirimo iragenda neza”.

Imibare itangwa n’ubuyobozi b’,akarere ka Bugesera irekana ko akarere gakenera byibuze ku munsi metero kibe z’amazi ibihumbi icumi (10.000 Cubic Meters) mu gihe ubu iziboneka ku munsi zitarenga metero kibe ibihumbi bitatu na magana atanu ku munsi(3500 Cubic Meters).

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo