Yashyizweho kuri 12 February, 2018 | 08:43

Musanze:Abahoze ari ba rushimusi,basigaye batunzwe n’ubukorikori

Abahoze ari ba rushimusi,batungwaga no guhiga inyamaswa muri pariki y’ibirunga,kugurisha amahembe y’inzovu ,impu,n’ibindi nyuma yo kubivamo babonye ko hari ubundi buzima bushoboka kandi batanduranyije. Bakora ubukorikori bubinjiriz atari make.

Safari Jean Bosco,w’imyaka 56,na Nkubana Gilbert w’imyaka 59 batuye mu Kagali ka Nyonirima,mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. Kimwe n’abandi bibumbiye mu ishyirahamwe rikora ubukorikori bwo kubaza ibihangano mu biti,bakabaza inkoni,ingagi zo mu birunga,imitako n’ibindi byinshi bikunzwe na ba mukerarugendo. Baravuga ko ibyo bihangano bibatunze,kurusha igihe bamaze ari ba rushimusi.
Safari amaze imyaka 11 aretse kwitwa rushimusi. Kuba akora ubukorikori biramutunze,kandi anyuzwe na bwo, kuko akora akiteza imbere mu bivuye mu maboko ye ntacyo yikanga. Ati’’Nari rushimusi,nategaga inyamaswa muri pariki,nkazicisha amacumu nkazibaga nkazirya mfite igihunga,ariko ubu ubukorikori burantunze kuko ibihangano byanjye bigurwa nkabasha kwihaza mu biribwa,nkarihira abana amashuli,kandi nta gihunga mfite,kuko mbere,iyo uticaga inyamaswa,yo yarakwicaga,cyangwa ugakomereka.”

Bamwe mu bahoze ari ba rushimusi,ngo sibo bibwirije kubireka,umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kubungabunga ingagi zo mu birunga(PCG) niwo wabafashije kugera aho bageze ubu,kuko wabahaye amahugurwa,ibigisha gukora ubukorikori,ibubakira inzu igurishirizwamo ibihangano byabo,ari nayo ikoreramo koperative COOPAV MARARO ihuriyemo abahoze ari ba rushimusi.
Nyirasafari Berencile,avuga ko atunzwe n’ubukorikori,ngo kuko abasha kugura ibikoresho nkenerwa mu buzima,atibagiwe no gutunga abagize umuryango,mu kuwuteza imbere. Agira ati’’PCG yaraje iraduhugura,itwigisha gukora ubukorikori,mboha ibiparato,nkabizana kuri koperative,igiparato kimwe nkigirusha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4000 Frw) ,ngerageza gukora byinshi,nkagura agasabune,ngatanga mituweli yacu twese mu muryango wanjye,umwana ntibamwirukanire amafaranga y’ishuli.”

Eleja,ni perezida wa COOPAV MARARO,avuga ko ubukorikori bubatunze mu buryo bugaragara kuko bagurisha ibihangano by’abanyamuryango,hakagira amafaranga baha nyiri igihangano,n’andi asigara muri koperative,akabafasha kwiteza imbere mu kugurizanya.Yagize ati’’Tugurisha ibihangano,85% akaba aya nyiri igihangano,15% agasigara mutri koperative.Ushaka inguzanyo yo kwiteza imbere turayimuha,kuko dutanga amafaranga mu bihembwe bitatu ku mwaka, igihembwe tukibara mu mezi ane,ya mafaranga ayagarura hariho inyungu ya 10%.”

Akarere ka Musanze kabarirwamo abahoze ari ba rushimusi basaga 1200,bibumbiye mu makoperative y’abahoze ari ba rushimusi icyenda,bakora imirimo inyuranye,irimo korora inzuki,ubukorikori,n’ibijyanye n’umuco nyarwanda bikurura bamukerarugendo,bikinjiriza amafaranga ababikora,n’igihugu muri rusange.

Nyirangaruye Clementine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo