Yashyizweho kuri 16 July, 2018 | 07:53

Ngeruka: Abagabo bahinduye imyumvire kubirebana n’imicungire y’imitungo

Bamwe mu bagabo batuye umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera batangaza ko amahugurwa bahawe n’imiryango itegamiye kuri Leta RWAMREC na RWANDA WOMEN NETWORK ishyira mu bikorwa umushinga Indashyikirwa yahinduye imyumvire yabo ku buryo ubu abagore babo basigaye barahawe uburenganzira ku byemezo byose bifatirwa mu rugo harimo n’ibyerekeye umutungo.

Sebarundi Ephrem ni umwe mu baharanira impinduka yahuguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta RWAMREC. Avuga ko mbere atarahugurwa iyo yabonaga umugabo wumvikanye n’umugore we yahitaga yumva ko yarozwe akamufata nk’inganzwa ariko icyaje kumutungaza nuko abo bagabo yafataga nk’inganzwa ingo zabo zitera imbere umunsi ku munsi. Aho yahuguriwe yasobanukiwe akamaro ko guha umugore uburenganzira ku mutungo.

Ubu urugo rwabo rumaze gutera imbere. Ati “tumaze kugura ingurube ndetse n’umugore wanjye asigaye afite telephone.Icyiyongereye kuri ibyo kandi umugore ashobora kujya ku soko akagura igitenge atarinze kunsaba kuko dufite uburenganzira bungana ku mutungo wacu. Ubu nzi neza ntashidikanya ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu bukaba kandi n’isoko y’iterambere rirambye.”

Mukamugema Leoncie nawe ati “ ihohoterwa iryo riryo ryose ryaracitse mu rugo rwacu ryaba irishingiye ku gitsina ndetse n’irishingiye ku mitungo kuko mbere umugabo wanjye yatahaga arwana antera imigeri nanjye nkamurya inzara ariko ubu aho yahuguriwe yahindutse mu mico kuko ubu dusigaye tuganira ati” Cherie ko twejeje urutoki hakaba havuyemo amajerekani runaka y’ urwagwa nkaba nakuyemo umubare runaka w’amafranga tuyakoreshe iki? Niki ubona gikenewe?"

Semurundi Ephrem, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka nawe yemeza ko aho uyu mushinga ugereye mu murenge akoreramo ko amakimbirane yagabanutse ariko cyane cyane akitsa akitsa ku ngingo y’uko n’abahohotewe babivuga kubera ko bamenye uburenganzira bwabo.

Allen Mbabazi umukozi wa RWANDA WOMEN’S NETWORK mu karere ka Bugesera avuga ko impamvu ihohoterwa ryagabanutse mu murenge wa Ngeruka ari uko amahugurwa yatanzwe y’abafashamyumvire ku rwego rw’umudugudu kuburyo iyo ikibazo kivutse gikemurirwa hafi aho mu midugudu bitaragera kure.

Akomeza avuga ko uyu mushinga ugitangira bakiraga ibibazo bike kuko abaturage batari basobanukiwe uburenganzira bwabo , batazi n’aho babariza ibibazo byabo ariko ubu bamaze kumenya niba uburenganzira bwabo bwahutajwe bakamenya naho babariza ibi bikaba ari bimwe mubyo yishimira bagezaho kandi akanishimira ko byinshi mu bibazo bagezwaho babasha kubikemura.

Bazubagira Djalia


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo