Yashyizweho kuri 24 April, 2018 | 08:48

Nyagatare : "Abimukira" baravugwaho guteza umutekano muke

Abaturage bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare bashinja abaza kuhashaka amaronko baturutse mu tundi duce kuba intandaro y’umutekano muke n’ingengabitekerezo biharangwa ariko bo bakabihakana.
Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ntigatuwe cyane bigatuma ubutaka bwaho buhenduka, abaza kuhatura baturutse hirya no hino bakaba benshi.

Aba baturage bavuga ko abakoze amakosa n’ibyaha bihanwa n’amategeko mu tundi duce tw’igihugu bahahungira kuko byoroshye kuhaba ntibatahurwe.
Gahakwa Twaha w’imyaka 76 ufite umugore n’abana batandatu avuga ko ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyo kunamira abazize Jenocide yakorewe Abatutsi abantu atazi bakuyeho urugi rw’inzu ye ahagana saa munani z’ijoro.
Uyu musaza yemeza ko icyo ari igikorwa cy’urugomo kuko ababikoze batagize icyo batwara mu byari mu nzu.Ati "Ntacyo banyibye ngo mvuge ngo ni abajura.harimo ihene, harimo igare ry’umuturanyi ariko nta na kimwe batwaye."

Gahakwa acyeka ko ari abimukira bamusenyeye kuko ari bo barangwa n’ibikorwa n’amagambo byo kubuza amahoro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu gihe cy’icyunamo.Avuga ko hari babiri mu baturanyi be bahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka itanu.

Mukeshimana Jeanette wo mu Murenge wa Matimba yavuze ko mu cyumweru cy’icyunamo umuturanyi we yahuye n’abarokotse Jenoside batatu batemberana arababwira ngo "abantu batatu ntibatura mu bantu ijana" nuko asubira iwe azana icyuma cyo mu gikoni.Mukeshimana na we yemeza ko abantu baturuka mu tundi duce tw’igihugu bakaza gutura muri uwo Murenge ari bo babuza umutekano abahavuka. Yagize ati "usanga abo baturutse ahandi ari bo batubangamira. Hari ubwo uperereza ugasanga baraje basize bakoze ibara cyangwa barasahuye mbese baraje bahunze ubutabera."

Nubwo bamwe muri bo bakunze kuvugwaho ibyaha n’amakosa atandukanye, bamwe mu bimukira bo barahakana ko ari bo ntandaro y’umutekano muke ushingiye ku magambo n’ibikorwa bibangamira abaturage.
Bavuga ko imyitwarire mibi iterwa n’imiterere y’umuntu ku giti cye ko ntaho bihurira no kuba umuntu ari mushya mu gace runaka.

Mukabuduwe Beatrice, umubyeyi w’abana batanu yimukiye mu Murenge wa Matimba mu mwaka w’2016. Yaguze isambu ayubakamo inzu abanamo n’umuryango we. Yitangaho urugero akavuga ko we n’ubwo ari umwimukira nta bikorwa bihungabanya umudendezo w’abandi aragaragaramo.Yagize ati "Njye maze imyaka ibiri mba hano, sindanduranya. Nzi n’abandi bimukira rwose bafite imico myiza. Bariya bagaragayeho ibyaha ni uko basanzwe ari abanyabyaha si uko ari abimukira."

Mujawamungu Virginie umuyobozi w’Umudugudu wa Cyembogo yemeza ko ibikorwa bibangamira umutekano w’abaturage bikorwa n’abaturuka hirya no hino mu gihugu baza gutura muri ako gace. Ati "Dufite abimukira benshi bakora urugomo usanga bigira ba ntibindeba kuri gahunda za Leta, nta muturage w’ahangaha nemeza ko yakora bene ibi bikorwa kuko nahatuye imyaka 20. Ibi mbibonye ubu."Mupenzi George uyobora aka Karere avuga ko ari ikibazo gihangayikishije. Ubu ngo hagaragaye ingero ‘cases’ icyenda (9) z’iki kibazo mu cyumweru cy’icyunamo.
Ubu hari abafashwe kubera amagambo babwiraga abarokotse, hakaba n’ibikorwa birimo kubarandurira imyaka. Hari n’uwo bakuriyeho urugi nijoro.
Mupenzi ati “birahangayikishije aho byaba aho ari ho hose ndetse n’iyo yaba ari ‘case’ imwe ntikwiye kubaho.”

Icyakora uyu muyoboi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cy’abo bita ’abimukira’ kidakomeye nk’uko bivugwa kuko bose batarangwa n’imyitwarire mibi kandi bakaba bafite uburenganzira bwo gutura aho bashaka mu gihugu hose nk’abandi baturage.

Umukobwa Aisha


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo