Yashyizweho kuri 27 June, 2016 | 08:26

Nyagatare: Imvura iratinda kugwa bagasonzana ubutaka

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barataka ibura ry’imvura rituma badahinga. Ikibazo kibakomereye kuko imirima yahinzwe bakaba bafite imbuto ariko ikaba itashyirwa mu butaka nta mvura. Baratinya guterwa n’inzara.

Abahinzi barizeza ko biteguye neza guhingira igihembwe cy’ihinga bakagira ikibazo cy’imvura ngo batangire batera imbuto zatoranijwe.
Mu nama zihuza abahinzi bo mu mirenge yose n’ umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare, Eng. Mutabaruka Fulgence, bamwijeje ko biteguye neza guhingira igihembwe cy’ ihinga B ariko bakagira ikibazo cy’imvura ngo batangire batere imbuto zatoranyijwe.

Eng. Mutabaruka Fulgence, avuga ko bidakwiye ko umuturage wa Nyagatare asonzana ubutaka, ko bagomba gukora ibishoboka bakabyaza umusaruro ubutaka bafite. Agira ati, “niyo mpamvu,abahinzi bafite abajyanama b’ubuhinzi n’abashinzwe kubagezaho inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure n’abatekinisiye batandukanye babagira inama buri gihe.”Akomeza avuga ko abahinzi bashishikarizwa gahunda yo kwizigama no guhunika birinda kugurisha umusaruro n’abacuruzi babahenda kandi ko mu gihe bahuje umusaruro wabo bahuzwa n’abashoramari bagura umusaruro wabo ku giciro bumvikanyeho.

Ntaganda Elisée, umuhinzi mworozi, avuga ko bashimira Leta yashyizeho gahunda ya nkunganire aho bahabwa inkunga ya Leta ku nyongeramusaruro baguze ndetse n’abaguze imashini zo guhinga bakaba babona iyo nkunga. Ati, “kandi byiyongera kuri gahunda yo gufata amazi hakoreshejwe ‘damsheets’ aho bagenerwa inkunga ya 60%y’igiciro cyazo.Kimwe na bagenzi be, yongeraho ko ibihingwa bazahinga mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga babizi ndetse n’imirima yabo ikaba iteguye neza ariko bakagira ikibazo cy’imvura itagwa ngo batangire guhinga.

Ubusanzwe akarere ka Nyagatare, karangwa n’ubutaka bwera cyane bikaba ari nabyo bituma bakita ikigega cy’igihugu. Gusa, igihembwe cy’ihinga A cyagenze neza muri rusange uretse ibice bimwe byo mu mirenge ya Rwimiyaga, Karangazi, Musheri na Rwempasha byahuye n’izuba ryinshi ryangije imyaka bari barateye.
Akarere ka Nyagatare ubusanzwe gahingwamo ibigori, ibishyimbo, soya, urutoki ndetse n’imyumbati, hakiyongeraho imboga n’imbuto zitandukanye kandi ibi bihingwa bikera neza iyo habonetse imvura ihagije.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo