Yashyizweho kuri 3 October, 2017 | 09:50

Nyakigando: Ibyiciro by’ubudehe byabaye imbogamizi yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza

Abaturage batuye mu Kagari ka Nyakigando, mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare baratangaza ko bafite ikibazo cyo gukerererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ibi biterwa no kubura ibyiciro by’ubudehe cyangwa kubarurwaho abo badatunze, bikaba intandaro yo kutabwitabira.

“Guhera mu kwa Gatandatu kugeza ubu sindishyura mitiweri kandi buri munsi mba ndi ku biro by’ Akagari mbaza ikibazo cyanjye .’’Aya ni amagambo ya Nzakizwanimana Angelique utuye mu Kagari ka Nyakigando, umurenge wa katabagemu, akarere ka Nyagatare. Muri uyu murenge haboneka ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza muri bamwe bahatuye bitewe nuko batahabaruriwe ngo bahabwe ibyiciro by’ubudehe. Iyi niyo mpamvu yo gukerererwa no kutishyura kwa bamwe na bamwe . Abaturage batangaza ko badasobanurirwa bihagije uko amakuru batanze n’ibyiciro babashyizemo aho bihuriye .

Si ibyo gusa byo gusiragira mu buyobozi, n’abadahari ngo bagomba kwishyurirwa. Angelique akomeza vuga ko, mukiganiro cy’ Abaturage n’Abayobozi cyateguwe nu’ Umuryango w’Abanyamakuru witwa paxpress ko kandi kubarurwaho abo batabana bibabera imbogamizi ikomeye mu kwishyura mitiweri. Akomeza agira Ati “Mfite umwana wabaruriwe kwa se kuko tutabana none njya kwishyura bati urishyurira n’umwana kuko akikubaruyeho ku cyiciro cy’ubudehe kandi we yishyuriwe mitiweri na se. N’umwaka ushize urangiye ntishyuye kubera icyo kibazo.” Undi musaza witwa Habimana Justin Atangaza ko abahungu be batatu bamaze imyaka umunani muri Uganda none na n ‘ubu baracyabamubaruraho. N’agahinda kenshi, a Ati” None nakora iki? Ndajya kwishyura bakansaba kubishyurira none byaranyobeye kandi iribarura riheruka ntabo nibarujeho. Ubu bagarutse bakindiho.”
Ako kagali karimo abantu benshi bafite icyo kibazo. Baratangaza ko igihe cyo kwishyura kirimo kubacika kandi babona ikibazo cyabo kuKibonera umuti biri kure bityo bakavuga ko bishobora kugenda nkumwaka ushize 2016 bikarangira batishyuye nkuko bamwe muribo byabagendekeye.

Ibyiciro barimo ntibijyanye n’ ubushobozi bwabo

Abanyamuryango b’ ubwisungane mu kwivuza bemeza ko baba batanze amakuru nyayo. Ntibumva impamvu bisanga mu byiciro bitandukanye. Kugeza muri uku kwezi kwa cumi abenshi ntibarishyura ubwisungane mu kwivuza kubera uku gusiragizwa bijyanye n’ ibyiciro. Bemeza ko kandi bakabaye barishyuye mu kwezi kwa karindwi nk’ uko ingengo y’ imari ibiteganya. Aka kajagari rero ngo gatuma badatanga ubwisungane mu kwivuza uko byakagombye.

Maniraguha Ildephonse avuga ko kandi ibi byabagizeho ingaruka ikomeye cyane , kuko iyo bagiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza bidashoboka. Agira ati:”Ibi bintu byo kudushyira mu byiciro by’ubudehe bidahwanye n’ubushobozi bwacu byadukumiriye mu kwivuza , ubu mfite ikibazo cy’umwana wavukanye ubumuga ariko nabuze uko muvuza kuko bashyize mu kiciro cya 3 cy’ubudehe kandi ntabushobozi mfite bwo gutanga aya mafaranga, turahangayitse cyane, turasaba Leta y’u Rwanda by’umwihariko umukuru w’igihugu cyacu Perezida Paul Kagame ko yadutabara kuko ntako tutagize ngo badushyire mu byiciro bihwanye n’ubushobozi bwacu”. Yongeyeho ko babashyize mu byiciro bihwanye n’ubushobozi bwabo bakwishyura ubwisungane mu kwivuza byoroshye. Si uwo gusa uvuga ko ba bashyize mubyiciro badafitiye ubushobozi Maniraho Jean Dodie we ati bashyize mu kiciro cya 2 kandi rwose singira munsirugo nakura icyamfasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza ntanikindi ntunze kuburyo cyabimfashamo uretse ubufasha bwa mitiweri ahubwo nkeneye nubundi bufasha kuko amakuru nitanzeho nge ubwange ntaho ahuriye nikiciro bashyizemo sinzi rero uko byagenze ngo bashyire mukiciro ndimo ubungubu kuko rwose ntabushobozi nabuke nkifitiye nkasaba rwose ko nahindurirwa kuko bitabaye ibyo ntakindi nakora kuko amaguru yahiriye munzira njya kujurira none byaranze uko mbijyanye niko bigaruka.

Mudasobwa zarikomwe…

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Katabagemu aho aka Kagari gaherereye bwemeza ko iki kibazo bukizi. Bwisegura ku baturage ko amakuru yatanzwe neza ahubwo abinjije amakuru muri mudasobwa bashobora kuba barayinjijemo nabi. Ibi rero ngo byatumye imiryango itatana mu byiciro iherereyemo, ndetse n’ abakene bagashyirwa mu byiciro bitakagombye akaba ari nazo ngaruka bari guhura nazo mu gutanga mitiweri., umuhuzabikorwa w’ Umurenge wa Katabagemu, Ndamage Andrew abisobanura agira ati” mudasobwa zikoreshwa n’ abantu. Binjijemo amakuru nabi. Ibi rero nibyo byatumye abaturage bibona mu byiciro bitajyanye n’ ubushobozi bwabo. ‘’ Agira inama abaturage yo kujya begera ubuyobozi bakabaza ibyo batumva. Hagati aho ariko, ngo ‘’abaturage Nabo barasabwa gusobanukirwa no gukurikirana ibisabwa kugira ngo bishyurire ku gihe. Ndavuga abazi neza ibyiciro baherereyemo kandi bijyanye n’ ubushobozi bwabo. kugirango ibyo bibazo bibashe gukemuka bajya baza bakatwegera umwe umwe kuko baziye rimwe ntibyabasha gukemuka.”

Abayifite kandi bagomba kuvuga ibyiza byayo ,bigatuma abatarayibona nabo bahangayika bakabyirukaho umunsi ku wundi .Uyu muyobozi ubwe ahumuriza abaturage ko kujurira ibyiciro byemewe. Ntawe uhejwe mu kuba yahinduza. Ati” iyo umuntu atanyuzwe n’ icyiciro arimo ntagomba kwiheba ngo yigunge. Agomba kwegera abakuru b’ umudugudu bakemeza ko icyiciro arimo kitajyanye n’ ubushobozi. Iyo bamaze kumwemerera bakamusinyira ashobora guhita ajya ku kagari naho bakabyemeza. Hanyuma akajya ku murenge, nyuma ku karere bakemeza burundu ko uwo muturage agomba guhindurirwa icyiciro cy’ ubudehe.”
Katabagemu itangiye guturwa vuba uhereye mu mwaka wa 2000 ikaba utuwe n’abimukira. Ugizwe n’ abaturage 38000, utugari 9 n’ imidugudu 47. Mbere hari agace k’ ishyamba hanyuma abantu bimuka bavuye mu duce dutandukanye tw’ igihugu batangira kuhatura.

Ndayisenga Clarisse


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo