Yashyizweho kuri 14 July, 2017 | 09:58

Pax Press yahuguye abanyamakuru ku matora

umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press wahuguye abanyamakuru bakorana nawo ku mategeko abagenga mu bihe by’amatora, inshingano zabo n’akamaro bakwiye kugira mu migendekere myiza y’amatora. Amahugurwa yabereye kuri Palloti I Gikondo Kuva ku ya 11 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2017.

Nk’uko umuhuzabikorwa wa Pax Press Bwana Twizeyimana Albert Bodouin abitangaza ngo ni ingenzi guhugura abanyamakuru kuri gahunda za leta, no kubamenyesha amategeko uko agenda avugururwa. Pax Press ikaba isanga ari byiza kwibutsa abanyamakuru amategeko n’amabwiriza abagenga mu bihe nk’ibi, ndetse n’icyo abaturage babategerejeho.

Madamu Assoumpta Mugiraneza umushakashatsi mu bijyanye na politike z’ibihugu, mu kiganiro yatanze muri ayo mahugurwa yagize ati “dufite amateka atatwemerera kwitwara nk’abandi”, yibukije abanyamakuru ko badakwiye gutangaza ibisenya sosiyete babereye ijisho.

Hari ibyo buri muturage agomba kuba azi cyangwa yarakoze mbere y’uko habaho amatora. Nk’uko bitangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, hagomba kuba hari urutonde rw’abemerewe gutora, uru rutonde rukosorwa buri gihe mbere y’amatora hakongerwamo cyangwa hagakurwamo abantu bamwe bitewe n’impamvu ziteganywa n’amategeko. Iri rireba buri muturage.

Bwana Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yibukije abanyamakuru ko biri mu nshingano zabo gutuma abaturage bagira amakuru n’ibisobanuro bifatika ku birebana n’urutonde rw’abazatora, abakandida baziyamamaza ibyo abakandida bagomba kuba bujuje, ndetse bakazanamenyeshwa ibyavuye mu matora. Ibi kandi bakabikora batarengereye uburenganzira bwabo n’amategeko agenga umwuga wabo.
“Aya mahugurwa aje mu gihe cyiza”, nk’uko tubikesha bamwe mu banyamakuru bayitabiriye., asanga aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo kwibukiranya amategeko agenga amatora, nabo bakabasha kuyasobanurira abaturage bayumva. Byiringiro Elysee umuyobozi w’ikinyamakuru cyandikirwa kuri interineti www.indatwa.net, we asobanura ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko atuma “ abanyamakuru bahura bakungurana ibitekerezo, ndetse bakanagirana inama zizabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo”.

Gusa aya mahugurwa ngo aje atinzeho gake kuko amatora yenda gutangira, bakaba abanyamakuru bakaba batarabashije gutegura abaturage nk’uko bikwiye. N’ubwo hari byinshi bitarakorwa kandi biri mu nshingano zabo, aba banyamakuru bizeza ko bagiye gukoresha igihe gito gisigaye bakamenyesha abaturage ib’imigendekere y’amatora agiye kuza cyane cyane ko ugereranyije n’ayo abaturage baherutsemo(ya Referendumu) hari itandukaniro mu buryo azakorwamo.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo