Yashyizweho kuri 21 June, 2016 | 09:32

Rwanda: Mu mwaka 1, miliyoni 35$ ni zo zabungabunze ubuzima bw’impunzi

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), na UNHCR, mu nzego zita ku mibereho y’impunzi mu Rwanda, ibifashijwemo n’abaterankunga batandukanye, umwaka ushize UNHCR yakoresheje amadolari asaga miliyoni 35 mu kurinda no kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Aya mafaranga yafashije mu gushyiraho inkambi ya Mahama n’ahakirirwa impunzi mbere y’uko zijyanwa mu nkambi, kwandika impunzi no gufasha abana bibana, gushaka amahema, inkwi n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, gushyiraho umuyoboro w’amazi no kuyatunganya, kubaka ubwiherero, gushinga ikigo nderabuzima ndetse no kugishakira abakozi. Imiryango Mpuzamahanga n’andi mashami ya Loni mu Rwanda yakusanyije inkunga yiyongeraho, igera kuri miliyoni 12.7 z’amadolari yo gukoreshwa mu bikorwa byo gutabara impunzi.

Mu mateka yarwo, u Rwanda rucumbikiye impunzi nyinshi, zikaba zisaga ibihumbi 162, ziherereye mu nkambi esheshatu ndetse no mu mijyi.
Izi mpunzi zituruka ahanini mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (zirenga ibihumbi 82), u Burundi, naho abandi bake cyane bakaba baturuka mu bindi bihugu.
Impunzi zaturutse muri Kongo zimaze igihe mu nkambi ya Kiziba imaze imyaka isaga 20, ababamo bakaba nta bundi buzima bazi uretse ubw’ubuhungiro butegereza guhabwa ibyangombwa byose. Impunzi zaturutse mu Burundi zo ziherereye mu nkambi ya Mahama yashinzwe muri Mata 2015, ikaba ibarirwamo izisaga 50.000.
Inkunga itangwa na UNCHR n’abafatanyabikorwa ituruka mu bagiraneza, ikomeje kugabanyuka bitewe n’ibibazo byugarije isi birimo gutera ubuhunzi kwiyongera bikabije. Ibi bisobanura ko hagomba kujyaho gahunda ihamye yo gufasha impunzi kwiteza imbere ku mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba.

Impunzi zishobora kuzibeshaho ubwazo

Muri 2016, UNHCR yatangije gahunda yo guteza imbere imibereho y’impunzi mu Rwanda, ikaba iteganya ko impunzi zizabasha kwibeshaho ubwazo ndetse zikagira uruhare mu guteza imbere ubukungu muri sosiyete yazakiriye.
UNHCR irateganya gukorana na ba rwiyemezamirimo kugira ngo babashe gutangira guha umwanya impunzi mu bikorwa byabo: nk’abafatanyabikorwa, abaguzi, abagurisha ndetse n’abakozi.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwerekana ko iyo impunzi zibashije gushyirwa muri gahunda y’ubukungu ndetse n’imibereho nk’abaturage basanzwe, biteza imbere sosiyete zabakiriye ndetse na bo ubwabo, aho kugira ngo zibe umutwaro.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwinjiza impunzi muri gahunda zigenerwa Abanyarwanda nk’uburezi n’ubuvuzi ni intambwe ikomeye yo kuzifasha kuzamura imibereho.
UNHCR imaze kubaka ibyumba by’amashuri birenga 110 mu bigo by’amashuri bya Leta ndetse no kongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, aho impunzi zibasha guhabwa serivisi zimwe n’iz’ Abanyarwanda.

Ibisubizo bihamye

Ubu impunzi zo mu Rwanda zifite uburenganzira bwo gukora, ibyo bituma zigabanya gutega amaramuko ku mfashanyo na zo zidahoraho cyangwa ntizizire igihe. UNHCR kandi yahinduye uburyo bwo gutanga imfashanyo, ahubwo itangira gutanga amafaranga. Ibi bifasha impunzi kugana amasoko y’abaturage kandi bakagira amahitamo mu kubona ibyo bakeneye.

UNHCR yatangije ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo higwe ku buryo buhamye bwo guteza imbere no kwihutisha ishyirwa ry’impunzi muri gahunda z’iterambere n’ubukungu, bityo inkunga n’imfashanyo bijya mu nkambi bikagabanuka.

Usibye gucumbikira impunzi, u Rwanda rwakira ibihumbi by’Abanyarwanda batahuka bavuye mu buhungiro bamazemo imyaka myinshi. Kugeza ubu, UNHCR imaze gufasha impunzi z’Abanyarwanda zatahutse zigera kuri miliyoni 3.3, kandi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyiraho gahunda yo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi zose z’Abanyarwanda zitahuka.

UNHCR ifasha Guverinoma y’u Rwanda n’ibihugu bicumbikiye Abanyarwanda muri gahunda yo gusoza burundu ubuhunzi ku Banyarwanda mu mpera z’umwaka wa 2017.

Higiro Adolphe


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo