Yashyizweho kuri 7 September, 2017 | 14:59

Umubare w’abana baterwa inda urahangayikishije

Umubare w’abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure uteye impungenge Leta n’imiryango itagengwa na Leta. Abarezi , ababyeyi barasabwa guhagurukira icyo kibazo ntawe ugisunikiye undi kuko ingaruka zigera kuri buri wese.

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara umubare munini w’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe, ibi bikaba umutware kuri bo ndetse no ku miryango yabo. Anne Marie Mukankusi ni Umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu murenge wa Buruhukiro, mu karere ka Nyamagabe. Afite umukobwa we watewe inda afite imyaka 16, yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, uretse kuba yarahise ava mu ishuli imburagihe ngo yongereyeho no kumusigira umwana ajya mu mujyi gushaka akazi. Mukankusi n’agahinda kenshi yaragize ati” Nyitegereza undebe, ndi umukene kurera uyu mwuzukuru ukongeraho n’abandi bana batatu mfite birangora rwose, ndi umuhinzi nta kandi kazi ngira , ndi umupfakazi, aha rero muri Nyamagabe wagira ngo ni icyorezo abana b’abakobwa bari gutwara inda ku bwinshi.”

Uyu mubyeyi yongeraho ko umukobwa we aho akorera amafaranga mu mujyi, ngo niyo yahembwe atibuka kuza gusura umwana we ahubwo ngo akumva abaza bamubwira ko umukobwa we yabaye umusinzi. Ati” niyo yahembwe nta n’igiceri cy’atanu anyoherereza numva bambwira ngo yabaye ikirara yirirwa anywa inzoga gusa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Mugisha Philbert avuga ko nk’akarere gafite ingamba zo gukomeza ubukangurambaga mu bana ndetse no mu babyeyi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye, Mayor wa Nyamagabe ati” Ubu hirya no hino mu mirenge twashyizeho za santeri z’urubyiruko ( Centres des Jeunes) aho bahabwa amakuru anyuranye ku buzima bw’imyororokere cyane, mu byo twabonye bituma bamwe mu bana baterwa inda bakiri bato, harimo no kuba baba badasobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere ku buryo no kubashuka byoroha.”

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru, minisiteri y’uburinganire n’iterambere n’amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, Madamu Mutumwinka Marguerite visi perezida w’impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abagore mu karere k’ibiyaga bigari COCAFEM/GL yasabye abanyamakuru bayitabiriye kugira uruhare runini mu gutanga amakuru afasha urubyiruko kumenya neza imihindukire y’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo birinde gutwara inda zitateguwe. Ikindi abanyamakuru basabwe ni ukujya batangaza inkuru z’abahohotera abana kugira ngo n’ibihano bahabwa rubanda rubimenye bityo bibere n’isomo n’undi wese waba uteganya guhohotera umwana.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’impuzamiryango irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, yerekanye ko mu turere 11 yakoreyemo ubushakashatsi yasanze abana barenga ibihumbi cumi na birindwi(17 000) baratewe inda zitateguwe kandi barazitewe n’abantu bakuru bari hagati y’imyaka 25-45.

Iki kibazo ntikiri mu Rwanda gusa, muri raporo yayo yo mu mwaka wa 2016 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kw’iterambere PNUD yiswe Motherhood in Childhood yerekana ko buri mwaka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abana b’abakobwa miliyoni zirindwi n’ibihumbi Magana atatu bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda zitateguwe, Igihangayikishije muri iyi raporo n’uko muri abo babyara abarenga ibihumbi mirongo irindwi bapfa bazize ingaruka zituruka ku kubyara.

Mu nama y’umushyikirano y’umwaka wa 2016, iki kibazo cy’abana bahohoterwa cyagarutsweho n’abayitabirihe, basaba ababyeyi n’inzego z’ibanze kwamagana aho ariho hose hagaragara guhohotera umwana mu buryo bumwe cga ubundi, hanifuzwa ko buri wese yaba ijisho ry’undi kugirango abana bahohoterwa ababikora bamaganwe kandi bashyikirizwe ubutabera byihuse.

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo