Yashyizweho kuri 28 December, 2017 | 13:04

Yatewe inda, ata ishuri ayoboka uburaya

Ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye umwana w’umukobwa yatewe inda. Ibi byamuviriyemo kureka ishuri ngo abanze abyare. Mukuru we wamufashaga abonye ibi bibaye ahitamo kudakomeza kumwishyurira. Undi nawe kugira ngo abeho, ahitamo kwishora mu ngeso y’uburaya nyuma yo kugerageza uturimo twinshi twanga.

Mu masaha akuze y’ijoro Mariyana (izina duhisemo kumwita ritari irye nyakuri yatubwiye) yicaye ahantu hijimye hatari abantu benshi. Hirya ye hari abanyerondo ubona batagize icyo bamubwiye kandi nabo ubona ntacyo abatwaye. Haruguru ye hari abandi bakobwa nabo ubona basa n’abategereje abantu ariko nabo ahantu hatabona. Hirya y’aho bari, iruhande rwa tumwe mu tubari tugendwa n’abanywi benshi abandi bakobwa bicaye ku muryango w’urugi rukinjiramo ndetse bo bari ahagaragara. Bamwe baraza bahasanga abandi ari nako abandi nabo bahagendagenda. Aha ni mu murenge wa kamembe mu karere ka Rusizi intara y’iburengerazuba. Ibi kandi ni ibikorwa bikorwa buri munsi ku buryo ubibajije usanzwe ahaba akubwira ko nta gishya kirimo.

Impamvu y’ijoro igoye kuvugwa

Mariyana wicaye mu ijoro n’abandi bakobwa bacicikana hirya no hino mu buryo bwavuzwe haruguru ategereje umusore cyangwa umugabo umujyana. Arateze nk’uko bikunda kuvugwa. Kumuganiriza bitajyana kuri iyo ntego ubona ari ukumutesha igihe. Ikibazo cy’inyota afite n’icyo agaragaza cyane. Gusa mu bwizerane ati” ubu buzima mbumazemo imyaka itanu. Sinigeze mu buzima bwanjye nteganya ko nzakura nicaye ku muhanda n’ijoro gutya. ” Iyo muganira ikiganiro cye akivangamo agafaransa gake rimwe na rimwe n’igiswayile. “Aka gafaransa mvuga nakamenye igihe nari mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ntabashije gukomeza. Ariko no muy’abanza nari naracyizeho.”

Urugendo rwo kudakomeza amashuri rwatewe nuko yatewe inda ari mu wa mbere w’ayisumbuye. We utagira ababyeyi warererwagwa kwa Nyirakuru ariko yishyurirwa na mukuru we abona yibonye hanze yaryo. Ati” mukuru wanjye wanyishyuriraga byaramubabaje cyane ahita arahira icyitwa kuzongera kunyishyurira amafaranga y’ishuri.” Mariyana avuga ko abonye bimuyobeye yashatse ubushobozi agakora ubucuruzi bw’ibitenge abikura mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo abizana mu Rwanda ariko ntibyamuhira aza guhomba.

Ibi byanze yize gusuka imisatsi kandi ngo n’ubu arabikora. None se kuki uzi gusuka ariko ukaba uza kurara uteze abagabo? Mariyana ati” ino aha abasuka ni benshi bamwe babizi neza kundusha. Hari igihe mbona abakiliya koko? Ariko hari n’igihe mbabura nko muri iyi minsi.” Kuri we kuza gutega biterwa n’icyabonetse. Iyo afite akazi ko gusuka ngo atungwa n’ayo ngayo ntiyakwirirwa asuka ngo arare ajya gushaka abagabo. Ariko ngo iyo byanze nta yindi nzira nyine.

Umwana we w’imyaka itandatu ngo aramuka kubera iyo myuga yombi. Rimwe na rimwe ngo ari abagabo acyura iwe cyangwa bakamujyana aho bateguye. Mu gahinda yitsa umutima ati” nk’iyo umukobwa tubana adahari umwana ndamukingirana ubundi nkabyuka mu gitondo aho naraye nkazinduka kuburyo mpagera atarakanguka. Iyo nzu abamo Mariyana avuga ko ayishyura ibihumbi cumi na bitanu (15 000 Frw). Ati “ ni akazu k’umu criseur nyine(umuntu udafite ubushobozi) niko mbashije kwishyura kandi nkaba nabasha no gusigaza antunga njye n’umwana wanjye nyuma yo kukishyura.

Kwihisha amaso y’abamuzi

Mariyana avuga ko umwuga akora atari umwuga waratira abandi. Ngo niyo mpamvu we iyo ateze abagabo ajya ahatagaragara. Hejuru y’icyo ariko ngo ni Kavukire wo muri uyu mugi wa Kamembe ku buryo aba yanga ko abamuzi kandi bazi ko afite ikintu akora gifatika mu mugi bamuha amenyo y’abasetsi cyangwa bakazajya kumutaranga aho avuka bavuga ko yabaye indaya nyuma yo kubyara no guta ishuri.
Inyungu nyayo akura muri uwo mwuga avuga ko biterwa n’icyo ahawe. Ati” hari abampa bitanu cyangwa arenze ari hejuru yayo biterrwa n’ubwumvikane nyine. Gusa uko aza kose ni ya mafaranga ahita akemura ibyo ufite kuko bigorana kuba wayapangira umushinga.” Kuri we niyo mpamvu ayo abonye ayakemuza ibihari yaba atabonye aho asuka akagaruka n’ijoro gushaka andi. Ingaruka zijyanye n’uyu mwuga avuga ko ntazo arabona. Ati” nta mukiliya urankubita wenda dushwanye kandi binabanye ntanyishyure namureka nkagenda kuko burya ntiwaza gushaka amafaranga ngo n’uyabura utahane n’inguma.” Ibindi nko kuba yarwara indwara zandurira mu mibonano zirimo na sida, Mariyana avuga ko adashobora kwishora mu mibonano idakingiye cyane ko adashaka kongera undi mwana kuwo afite.
Muri aka karere ka Rusizi gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abahakora uburaya si abahavuka gusa. Ngo hari abaza kubuhakorera bavuye Huye, Nyamagabe na Kigali ngo kandi umubare wabo ni munini. Aba akenshi ngo baza bakurikiye abanyekongo bakunze kuba bari Rusizi.

Muri Nzeli uyu mwaka Habarugira Wenceslas, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi yabwiye Kigalitoday.com ko abakora uburaya bagera ku 1000 muri uyu mugi ariko abo akaba ari abayemera kuko ngo hari n’abandi babukora rwihishwa.

Niyonagize Fulgence


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo