Yashyizweho kuri 13 April, 2016 | 11:20

Ibyaha byo guhohotera igitsinagore biriyongera aho ONU iri mu butumwa bw’amahoro

Ingabo z’ibihugu bimwe na bimwe zishinjwa gukora ibyaha byo guhohotera igitsinagore aho ziri mu butumwa bw’amahoro. Ubu ONU yafashe umwanzuro wo kujya ihita ibirukana bakaburanishirizwa mu bihugu byabo. Nyamara Uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta kindi gihugu kiratangira kubaburanisha. Ban Ki_Moon umunyamabanga mukuru wa ONU agaragaza ko imibare y’iryo hohoterwa ikomeje kwiyongera uko umwaka utashye.

Urubanza rw’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore muri Centrafrique muri 2015 ni kimwe mu bikorwa bikomeye bihana abasirikare b’umuryango w’abibumbye barangwa n’ibyo bikorwa cyatangiye. Ibi kandi bivugwa no ku basirikari b’Abafaransa bari muri icyo gihugu muri opération Sangaris.

Ubu abagore n’abana 171 bivugwa ko bafashwe ku ngufu muri Centrafrique no muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagati ya 2015 na 2016.
Ubwo hagaragazwaga ikibazo cy’abana b’abakobwa 6 bafashwe ku ngufu muri 2014 mu gihugu cya Centrafrique ariko bikagaragara muri 2015, anketi imwe ku basirikari b’abafaransa ni yo yavuyemo urubanza. Izindi ntizakozwe.

Ubwo humvwaga ibyaha abasirikari bari mu butumwa bw’amahoro baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashinjwa guhohotera abagore ku italiki ya 04 Mata uyu mwaka, umujyanama wihariye wa Perezida Kabila yavuze ko igihugu cye kigiye kwerekana mu buryo bw’intangarugero ko gishyigikiye guhana cyihanukiriye abakora ihohotera rishingiye kugitsina. Nyamara abunganira abo basirikari bo bavuga ko abo abakiliya babo bashinjwa guhohotera bisa nk’aho ari ntabariho ko ari ibihimbano.

Anketi zaratangiye

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abanyaturukiya Anadolu bikomeza bibitangaza, ku italiki ya 05 Mata parike ya Paris yavuze ko yatangiye anketi kuri bene ibyo byaha bishinjwa abasirikari bagiye mu cyiswe opération Sangaris muri Centrafrique hagati ya 2013 na 2015 i Dékoa mu ntara ya Kemo. Nyamara ariko anketi zatangiye mbere ntacyo ziratanga kuko nta rubanza rwaburanishijwe.

Imwe mu nyandiko ivuga kuri ibyo byaha ivuga ko abasirikari b’abafaransa baba barasabye abana b’abakobwa kuryamana n’imbwa bakabaha amafaranga. Iyi nyandiko inavuga ko ibi byaha byo guhohotera abagore binashinjwa ingabo z’u Burundi n’iz’igihugu cya Gabon ziri muri Centrafrique.

Nkuko Zeid Ra’ad al Hussein, intumwa nkuru y’umuryango w’abibumbye ku bijyanye n’ikiremwa muntu abivuga, abakekwaho guhohoterwa 108 batarageza imyaka y’ubukure barabajijwe, "nyamara umubare n’ibyaha bakorewe byo ngo ntibiramenyekana umubare".

Muri 2015, ibyaha 38 bijyanye no guhohotera abagore nibyo byabaruwe birimo 22 muri Centrafrique na 16 muri RDC mu gihe muri rusange ibyaha 69 by’ihohotera aribyo byabaruwe mu basirikari bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nk’uko bikubiye muri raporo y’umunyamabanga wa ONU, Ban Ki-Moon wongeraho ko habayeho ukwiyongera kw’ibi byaha ugereranije na 2014 aho byari 52 ku isi hose.

Abasirikari barahambirizwa

Ubu ONU yafashe ingamba dore ko yashinjwe kwicecekera. Muri izo ngamba harimo kwirukana abo basirikari. Mu kwa munani Babacar Gaye wari uhagarariye ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique yarabyirukaniwe. Mu kwa mbere abasirikari ba RDC bari ahitwa Bambari bakaba baravuzwe mu byaha bine by’ihohotera baracyuwe. Bose hamwe batashye ari 925 ni ukuvuga hafi 10% by’abasirikari bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique. Muri rusange abariyo ni ibihumbi 12 000.

Abandi basirikari 120 baturuka muri Congo_Brazzaville nabo barirukanywe bakekwaho ibyaha nk’ibyo, nk’uko mu kwezi kwa mbere byari byagaragajwe na Human Rights Watch . Nubwo bacyurwa, ibihugu aba basirikari baturukamo iyo baketsweho ibyaha nibyo bifite ububasha bwo kubaburanisha. Nyamara ariko kugeza ubu nta n’umwe inkiko ziracira urubanza. Ibyinshi muri ibyo birego birazinzikwa.

Ubu amaso ahanzwe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho imanza zatangiye, ngo kibe cyabera isomo ibindi bihugu bifite abasirikari baketsweho ibyo byaha bakanabyirukanirwa ariko ntibaburanishwe. Muri ibyo bihugu harimo n’ibivuga ko byateye imbere mu kubahiriza uburenganzira bw’ikirmwamuntu nk’ubufaransa. Aho mu Bufaransa nyine nk’uko itangazamakuru ry’aho ribitangaza, amaperereza yakozwe ku ihohoterwa ryakorewe ku bana hagati ya 2013 na 2014 n’ingabo zabwo muri Centrafrique ntacyo yigeze atanga. Abasirikari batanu muri cumi na bane bakekwagwaho kugira uruhare muri ibyo byaha barumviswe mu buryo bw’iperereza nyamara ariko nta rubanza rwigeze ruba ngo baburane bahamwe ibyaha cyangwa se babikurweho.

Fulgence Niyonagize


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo