Yashyizweho kuri 5 May, 2016 | 12:34

Koreya y’Amajyaruguru: Gasopo y’iminsi 3 ntawemerewe gushyingira cyangwa gushyingura

Mu gihe hitegurwa Kongere ya 7 y’ishyaka riri ku butegetsi ry’Abakomunisite muri Koreya y’Amajyaruguru, Kongere igomba kuba ejo ku wa gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2016 ikaba imwe idasanzwe kuko ibaye nyuma y’imyaka 36 ishize hashyizweho amategeko akarishye. Mbere y’iminsi itatu ngo itangire nta wemerewe gushyingura cyangwa gushyingira.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily NK, kubaho mu bwoba n’ikandamizwa birakomeje muri Koreya y’Amajyaruguru, cyane cyane mu murwa mukuru wayo, Pyongyang.
Ibyemezo bikarishye byamazwe gushyirwaho na Perezida w’iki gihugu, Kim Jong-Un w’imyaka 33. Ni mu gihe hitegurwa Kongere ya 7 y’ishyaka riri ku butegetsi ry’Abakomunisite, igomba kuba ejo ku wa gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2016. Iyi kongere ni imwe idasanzwe ibaye mu myaka 36 ishize. Mbere y’uko iyi nama iba, kuva tariki ya 3 Gicurasi nta muntu wari wemerewe gushyingura cyangwa gucyura ubukwe mu murwa mukuru, Piyong Yang.

Impinduka zikomeye

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’abanyamakuru ba Daily NK bari mu murwa mukuru, ngo nta n’abantu bemerewe kwinjira cyangwa gusohoka mu mujyi mbere ry’iterana ry’iriya kongere. Polisi ngo yongereye ibikorwa byo gusaka ahantu hose, cyane cyane mu duce dusurwa na ba mukerarugendo. Daily NK igira iti « Abashinzwe umutekano bamaze iminsi bagaragara mu ijoro bihishe mu mashyamba ndetse no muri za ruhurura ziri mu mujyi. »

Mu gihe cy’iminsi 70, mu rwego rwo kwitegura iyi Kongere, abakozi bose bo muri Koreya y’Amajyaruguru bahamagariwe gukora amasaha y’ikirenga kugira ngo bongere umusaruro w’igihugu, kandi bagaragaze ko bashyigikiye umuyobozi wabo (Perezida). Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Independent, iyi Kongere izafasha Perezida Kim Jong-Un gushimangira imbaraga afite ku butegetsi ndetse n’imbaraga z’igihugu cye mu gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Higiro Adolphe


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo