Yashyizweho kuri 3 May, 2016 | 15:08

RDC: Hari ibitangazamakuru bitemewe gukurikirana imihango y’ishyingurwa rya Papa Wemba

Umuryango w’abanyamakuru bari mu kaga ( Journalistes en danger: JED) wasohoye itangazo kuri uyu wa kabiri taliki ya 03/05/2016 ku munsi w’itangazamakuru usaba Leta ya Congo Kinshasa gutangaumwanya w’ubwisanzure bw’itangazamakuru usa n’uwafashwe n’ubutegetsi.

Ubu mu gihe ibitangazamakuru byinshi byerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gukurikirana iby’ishyingurwa rya papa Wemba, "umwami wa Lumba" ibitangazamakuru bimwe ntibyemerewe gutangaza amakuru ajyanye no kumushyingura.

Impamvu y’iryo fungwa ni uko ibyo bitangazamakuru biri ku ruhande bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ubu ibyo bitangazamakuru bisa n’ibyacecekeshejwe aho muri Congo Kinshasa nyine batangiye kunuganuga ko perezida kabila yaba ashaka guhindura itegeko nshinga ngo yiyamamarize kuyobora indi mandat.

Nk’amateleviziyo ane akomeye akorera i Lubumbashi yarafunzwe, iyi Lubumbashi ikaba ifatwa nk’umurwa mukuru w’amashyaka arindwi yishyize hamwe ngo ahangane na Kabila, kandi ayo mashyaka akaba yarakoranaga mbere n’irya Kabila(majorité).Aya rero anamushinja gushaka guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi.

JED isaba ko Leta yareka ibyo bitangazamakuru bigakora kuko kubifunga bidindiza umwuga w’itangazamakuru ari nako bihonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo. Itangazo rya JED riti "Leta igomba gufungura ibyo bitangazamakuru byafunzwe ku mpamvu za politiki ariko zitigeze zivugwa".

Bimwe mu bitangazamakuru byafunzwe

1. « La Voix du Katanga » Teléviziyo yo muri Katanga ikaba iya Gabriel Kyungu wa Kumwanza, wahoze ari Président wa Assemblée provinciale ya Katanga.

2. Nyota TV nala Radiotélévision Mapendo, ibitangazamakuru bya Moïse Katumbi, wahoze ayobora intara ya Katanga.

3. Radiotélévision Lubumbashi JUA (RTLJ), ya Jean-Claude Muyambo, nawe yahoze akorana na Perezida Kabila.

4. Radio Owoto, ikorera Lodja, ya Christophe Lutundula Pene Apala, umudepite nawe akaba ari mu itsinda ry’amashyaka arindwi yahoze akorana na Kabila yishyize hamwe agamije kumubuza guhindura itegekonshinga.

5. Canal Kin, televiziyo ikorera Kinshasa ikaba iya Jean Pierre Bemba,

6. Radio Liberté Beni, ikorera à Beni, muri Kivu y’amajyaruguru nayo ikaba iya Jean-Pierre Bemba

Niyonagize Fulgence


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo