Yashyizweho kuri 13 June, 2016 | 14:44

Tanzaniya: Shuguli mu byemezo by’urukingo rwa Fievre Jaune

Nyuma y’aho inkingo za Fièvre Jaune zishiriye mu gihugu cya Tanzania, ubu shuguri ni yose ku bagurisha icyo cyemezo cy’uko umuntu yakingiwe ku buryo bwa magendu. Ikibabaje ngo ni uko ibyo bikorwa n’abakora mu bitaro.

Mu murwa mukuru wa Tanzaniya Dar es Salaam, ubu haravugwa igurishwa ry’icyemezo cy’urukingo rwa Fièvre Jaune (indwara iteye nka malaria, irangwa n’umuriro mwinshi), ubundi gihabwa umaze gukingirwa. Ibi birakorerwa mu mihanda na za butike inyuranye, nyuma y’aho Leta imariye inkingo kandi hari henshi icyo cyemezo gisabwa.

Mu "bucengezi" bwakozwe n’umunyamakuru wa The Citizen yigize umugenzi, uyu munyamakuru yabwiwe ko byoroshye kubona icyo cyemezo utagombye kujombwa. Aha yanahahuriye n’abantu babiri bari bategereje kurira indege, bamubwira ko bashuguritse icyo cyemezo mu bantu bakorana n’ibitaro bya Mnazi Mmoja.

Inzego z’ubuvuzi zibifata nk’amahano

Amabwiriza ava muri CDC, ikigo cya Tanzaniya gishinzwe gucungana no gucubya indwara(Center for Disease Control) asaba abakora ingendo mpuzamahanga kwitwararika uru rukingo, cyane abava cyangwa bajya mu bice bivugwamo iriya ndwara, bagomba guhabwa urukingo buri myaka icumi.

Ibi rero ngo byaje kuzamba ubwo inkingo zaburaga muri Leta, maze abantu bitabira gushugurika ibipapuro bigaragaza ko bikingije. Umwe mu baturage ati “si ngombwa kwirwa utonda kwa muganga kuko nta n’inkingo ziriyo. Shakira aho hafi y’ibitaro urabona igipapuro”. Uyu anavuga ko n’uwashaka ibirenga ijana byaboneka,ku mashiringi ya Tanzaniya ibihumbi bitanu buri kimwe.

Ubuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima bwemeza ko ibi biri gukorwa koko, ariko hakaba hari ingamba zo guhindura amakarita yahabwaga abamaze gukingirwa, ku buryo yo atazabasha kwiganwa. Umuvugizi wayo, Nsachris Mwamwaja yabwiye The Citizen kandi ko bamaze gutumiza mu Bufaransa izindi nkingo 1000 kugirango bazibe icyo cyuho.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo