Yashyizweho kuri 6 June, 2016 | 08:43

Bugesera: Imbuto mbi yarumbije imyumbati

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Murama umurenge wa Nyamata akarere ka Bugesera bavuga ko barumbije igihingwa cy’umwumbati muri iki gihembwe cy’ihinga.Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwo bukomeje kwizeza aba baturage ko bwamaze kubona indi mbuto igendanye n’ubutaka mu gihembwe gitaha ikazagera kuri buri muturage.

Abaturage batuye mu Kagali ka Murama mu murenge wa Nyamata ni bamwe mu bataka kurumbya imyumbati bitewe nuko kuva mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize wa 2015 ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi bwabijeje imbuto nziza y’imyumbati kugeza n’ubu ikaba itarabageraho.

Ndikubwimana Emmanuel ni umuhinzi ‘imyumbati.Avuga ko ubuhinzi bw’imyumbati ari bwo bwari bubatunze none ubu ngo barahangayitse .Ati” ubuhinzi bw’imyumbati nibwo bwari budutunze mu mibereho yacu ya buri munsi,ariko ubu siko bimeze kuko muri iki gihembwe cy’ihinga twahinze nta mbuto nziza.” Ndikubwimana akomeza avuga ko bo nk’abahinzi bakeka ko ubutaka bwabo bwayanze. Yungamo ati” imbuto nahinze mu butaka nta musaruro yatanze bamwe muri bagenzi bakavugako ubutaka bushobora kuba bwarayanze bitewe nuko iyi mbuto ahari tumaze kuyikoresha igihe kirekire kuburyo ubutaka bwagezeho burayanga.”

Barikanga inzara

Uku kuteza neza umwumbati abahinzi bemeza ko bishobora kubakururira inzara cyane ko cyari kimwe mu bihingwa by’ibanze bihingwa mu Bugesera. Nizigiyimana David ni umuhinzi w’imyumbati mu karere ka Bugesera,umurenge wa Nyamata mu kagari ka Murama. Ati” nawe se umwumbati wacu iyo twawujyanaga ku isoko umuntu yagarukanaga agafaranga, none dore imisozi yambaye ubusa, niyo twateye yanze gushibuka ku buryo nibadatabara inzara izatumara”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwiragiye Priscillah avugako iki kibazo akarere katacyirengagije ko ahubwo kari kugikemura ku buryo imbuto nziza iri gutunganywa” nibyo koko kuva umwaka ushize abahinzi ntibabonye imbuto nziza.Ubu tumaze gushyiraho amatuburiro y’imbuto atatu kandi twakoresheje imbuto nziza, ku buryo imirenge ine imaze gutuburwa kandi ihagije, indi mirenge isigaye nayo uyu mwaka urarangira ifite imbuto nziza, ku buryo twizeza abahinzi imbuto nziza umwaka utaha”.

Ku ruhande rwe Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Bugesera agira inama aba baturage yo kugerageza n’ibindi bihingwa byatoranyijwe muri aka karere birimo nk’ibigori, urutoki, n’ibishyimbo cyane ko byo ngo imbuto yabyo ihari.

Nizeyimana Elias


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo