Yashyizweho kuri 21 September, 2016 | 09:17

Cyabakamyi: Ibyiciro by’ubudehe byasubije inyuma itangwa rya Mitiweli

Bamwe mu batuye mu murenge wa Cyabakamyi bakomeje kwijujutira ko basgyizwe mu byiciro bitari byo. Ibi bigira ingaruka ku kwishyura mitiweli aho kimwe cya kabiri cy’abaturage kitarayitanga.

Umwaka wo gutanga ubwisungane mu kwivuza 2016/2017, umaze amezi abiri utangiye. Abatuye Umurenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo binyuranye cyane n’ibyo inteko y’abaturage yemeje bicaranye. Ibi bigatuma binangira mu gutanga imisanzu mu kwivuza bigendanye n’ibyiciro bashyizwemo.

Bamwe ngo barafashwaga abandi bakiyishyurira kandi ngo abishyurirwaga nibo benshi. Abishyurirwaga Mituweli ni ibihumbi 11 mu baturage ibihumbi 21 batuye uyu murenge. Ubu abagomba guhabwa ubufasha bwo kwishyurirwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe, ntibarenze ibihumbi bine. Ibi ngo byatumye kugeza ubu ubwitabire bugabanuka nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubitangaza. Gusa ariko abaturage bo baracyaha agaciro ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo n’inteko rusange.

Mukaneza Rose, utuye mu kagari ka Karama, avuga ko inteko rusange yamushyize mu cyiciro cya mbere, nyuma urutonde rusohoka ari mu kiciro cya kabiri. Agira ati “umwaka ushize nari mu cyiciro cya mbere ndetse ndihirwa na Mituweli, abaturage banshyize mu cyiciro cya mbere nyuma naje kwisanga nasohotse mu kiciro cya kabiri. Ubu rero sindabona mituweli kuko nta bushobozi. Nibagaruke barebe ko ubushobozi bwiyongereye, babone kunshyira mu kiciro gikurikiyeho”.

Inteko z’abaturage zateshejwe agaciro

Abaturage bemeranya n’ubuyobozi bw’umurenge ko ibyemezo by’inteko y’abaturage atari byo byafataga umwanzuro wa nyuma. Ubundi amakuru atangwa, ashyirwa mu mashini ikaba ari yo ishyira mu cyiciro ikurikije amakuru bayishyizemo.
Cyakora bamwe mu baturage banenga ubu buryo bwakoreshejwe. Musabyimana Budensiyana, utuye mu kagari ka Karama, avuga ko ibyo imashini igenderaho nta bushishozi burimo. Agira ati “nkanjye inteko y’abaturage yanshyize cyiciro cya mbere, nza kwisanga mu cya kabiri, kubera ko ngo mfite inzu! Nyamara uko imeze, irutwa cyangwa imeze n’utayigira kuko ubu ntuye ahantu abandi bimutse kubera ari habi”.

Nyirabahizi Marie nawe anenga uburyo ibi byiciro byakozwe ndetse n’umwanya bataye bahurira mu nteko rusange ariko ibyo bemeje ntibihabwe agaciro. N’uburakari mu maso, yungamo ati “birutwa n’uko bari kubikora bakaza batumenyesha”.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney avuga ko ibi koko byateye ikibazo mu mitangire y’ubwisungane mu kwivuza uyu mwaka. Avuga ko magingo aya, ubwitabire mu kwivuza buri kuri 50%, umubare uri hasi ngo kubera ihinduka ry’ibiciro by’ubudehe. Gusa ngo ibyiciro ubwo byamaze gukorwa kandi ibibazo bikaba bigaragara, ngo hari ibyo uyu murenge ugiye gukora. Jean Marie Vianney abisobanura agira ati “ubu tugiye kongera tunyure mu ngo, urugo ku rundi turebe ibibazo bihari, abo tuzasanga bafite ibibazo, tuzashaka uko tubafasha bihariye binyuze mu bufasha dusanzwe dutanga”.

iyo uganira n’abaturage b’uyu murenge, umubare utari muto wabo ugaragaza akababaro batewe n’uko nta bwisungane mu kwivuza bafite. Cyakora bamwe ni ubushobozi abandi ni amafishi ngo yatinze kuboneka.

Musonera Sosthѐne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo