Yashyizweho kuri 3 May, 2016 | 10:18

Kubaka gare ya Muhanga biracumbagira

Imirimo yo kubaka gare abagenzi bategeramo imodoka mu mujyi wa Muhanga, mu karere ka Muhanga imaze igihe yarahagaze, ubuyobozi bwa RFTC bwayubakaga bukavuga ko byatewe na rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano, bikaba ngombwa ko aba ahagaritswe. Byari biteganijwe ko iyi gare yari kuba yaruzuye muri Gashyantare 2016.

Imirimo yo kubaka gare abagenzi bategeramo imodoka mu mujyi wa Muhanga, mu karere ka Muhanga imaze igihe yarahagaze, ubuyobozi bwa RFTC bwayubakaga bukavuga ko byatewe na rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano, bikaba ngombwa ko aba ahagaritswe. Nk’uko bitangazwa n’Imvaho Nshya, ubuyobozi bwa RFTC bwemeza ko isosiyete y’Abashinwa yahawe isoko ryo kubaka iyi gare yakoreshaga ibyuma bitujuje ubuziranenge, ikaba yarahagaritswe ngo yikosore.

Col. Twahirwa Dodo, umuyobozi wa RFTC, avuga ko mu masezerano bagiranye na kompanyi y’Abashinwa yatsindiye imirimo yo kubaka iyi gare abagenzi bategeramo imodoka atashyizwe mu bikorwa, kuko ibyuma byitwa aluminiyumu ‘aluminium’ byagombaga gukoreshwa atari byo iyi kompanyi yakoresheje.
Ibi rero ngo byatumye iyi nyubako iba ihagaze, kugira ngo muri uyu mushinga hanongerwemo amafaranga.

Yagize ati «Uretse kutubahiriza ibikubiye mu masezerano, harimo n’ikibazo cy’amafaranga yandi tugomba kongeramo kugira ngo iyi nyubako ibashe kuzura.»
Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko mu minsi mike ishize ubuyobozi bwa RFTC bwaje gusaba ko Akarere kabasinyira kugira ngo babone uko baka amafaranga muri banki, barabikora, kuri ubu bakaba bategereje ko imirimo yo gusubukura inyubako itangira vuba.
Cyakora ubuyobozi bw’akarere n’ubwa RFTC ntibuvuga amafaranga abura kugira ngo imirimo yo kubaka iyi gari yose irangire.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ucyuye igihe Mutakwasuku Yvonne, mbere y’uko asoza manda yigeze kuvuga ko gari yagombye kuba yaruzuye muri Gashyantare uyu mwaka, ariko ubuyobozi bwa RFTC bwo burahamya ko iyi gare ishobora kuzuzura mu mpera z’uyu mwaka. Ubu akarere ka Muhanga kari mu turere duke tudafite ibigo bitegerwamo abagenzi bigezweho mu gihugu ariko cyane cyane ugereranije n’utundi turere two mu majyepfo dufite imigi nka Ruhango na Huye dufite aho gutegera abagenzi heza kandi hisanzuye.

PAX PRESS


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo