Yashyizweho kuri 6 November, 2017 | 11:40

Kwiheza: Imbogamizi y’iterambere ry’umugore

Mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gifumba abagore baracyafite ukwiheza nk’imbogamizi ikomeye muri gahunda z’iterambere begerejwe; aho usanga benshi bagihugira gusa mu buhinzi nk’igikorwa gitunze umubare munini w’abanyarwanda nyamara budafite icyo bubinjiriza.

Abagore batuye mu gace k’icyaro ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye bavuga ko abenshi muri bo imirimo yabo yibanda ku buhinzi ndetse n’utundi turimo two mu rugo nko kurera abana no kwita ku matungo nk’uko byemezwa n’ Uwimbabazi Jacqueline na Mukanyandwi Consolate. Ngo muri aka kagali harimo abagore benshi bataratera imbere bitewe ahanini n’uko usanga imirimo yabo ari ubuhinzi butanajyanye n’igihe, abandi ugasanga bibera mu mirimo yo mu rugo isanzwe idatuma babonera umwanya indi yabinjiriza amafaranga yabafasha mu kwiteza imbere.

Ikibazo cy’imyumvire

Ngo zimwe muri gahunda za leta babasha kumenya akenshi ntibazitabira bumva ko badashoboye, bakazifata nk’izigenewe gusa abatuye mu mugi kuko bakeka ko ari bo bajijutse. Bati “Inguzanyo turimo gutinya ni ziriya zo kuri banki kuko batubwira ko baza guteza cyamunara utwo wifitiye.” Aha baravuga uburyo bw’inguzanyo bagenerwa n’ikigega cyashyiriweho gushyigikira iterambere BDF (Business Development Fund). Nyamara ariko nta mwanya bafata wo gusobanuza iby’imikorere yayo kuko bumva mbere na mbere ko atari bo bireba. Bahitamo gushakishiriza mu tundi turimo nk’ubukorikori, bakibumbira mu bimina bigurizanya amafaranga hagati yabo ariyo bifashisha mu gukemura utubazo tumwe na tumwe.

Ubushakashatsi bwa Action Aid ishami ry’u Rwanda bwerekana ko umugore wo mu cyaro afata amasaha menshi akora imirimo yo mu rugo, ku buryo kwitabira izindi gahunda za leta adapfa kubibonera umwanya. Uwiragiye Anathole umukozi wa Action Aid ati “Iki kibazo kirakomeye ndetse kirasaba buri wese mu rwego rwe kumva ingaruka iyi mirimo yo mu rugo yonyine isigira umugore mu kumukumira mu iterambere. Yaba leta yaba umuterankunga ndetse na wa mugore ubwe barasabwa kumva ibintu kimwe hagafatwa ingamba. Abagore bakegerwa iyo mu midugudu nabo gahunda z’iterambere bagatozwa kuzigiramo uruhare.”

Inama y’igihugu y’abagore yiga kandi ikagena gahunda z’iterambere ry’umugore aho abarizwa haba mu mugi ndetse no mu cyaro, mu bufatanye na leta yashyizeho inzego zibareberera. Inabakangurira kwiyumvamo ubushobozi no kugana ibigo by’imari bityo bakagira uruhare mu iterambere bagenerwa.

Umubyeyi Nadine Evelyne/Stagiaire


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo