Yashyizweho kuri 27 July, 2016 | 08:55

Kwimura abaturage: Inyungu rusange zitangirira he zikagarukira he?

Kuva mu majyepfo ujya mu majyaruguru, mu burasirazuba ujya mu burengerazuba ugaca mu mujyi wa Kigali, abaturage banyurwa n’uburyo bimurwa mu byabo ngo kubera inyungu rusange. Guterwa batategujwe, guhabwa uduhendabana…ni bimwe mu bibazo abaturage bijujutira nta herezo, akenshi kubera kubera kutamenya n’amategeko.

Ntaho mu gihugu hatavugwa igikorwa cyo kwimura abantu. Hamwe usanga bimurwa cyangwa basenyerwa n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi, ahandi ikibuga cy’indege, imihanda, amasoko, amarimbi, inganda n’ibindi. Byose bikitwa “kubera inyungu rusange”. Hakagaragara inzego za Leta mu kwimura abaturage, umuhanda ugakorwa, ibitaro bikubakwa…ku nyungu z’abaturage bose cyangwa se benshi. Ibyinshi mu bikorwa nk’ibi bibarwa mu mutungo rusange wa Leta, ni ukuvuga uwo abaturage bose bibonamo.

Ahandi inzego za Leta zikagaragara mu kwimura abaturage, bamara kuhava, hakagaragara abashoramari bubaka inganda, bahinga ibyayi bazabyaza inyungu zitaziguye zabo bwite n’umuryango. Byose byitwa ko ari inyungu rusange. Ngo kubera ko na za nganda, umuturage aba azakoresha ibyo zikora, kandi zigatanga n’umusoro wa Leta.
“Nabwirwa n’iki ko ari inyungu rusange, igihe Akerere katuranguye maze kakigurishiriza umushoramari, ku giciro tutazi?”.

Umuturage wo mu karere ka Rwamagana ibi ngo abihera ku baturage bivuganiye n’inganda, “nta mukomisiyoneri”, maze bo bahabwa amafaranga aruta kure ayo bo bahawe. Bamwe muri abo baturage bivuganiye n’ahubatse uruganda rukora ibiryo by’amatungo bagira bati “twe twaganiriye n’umushoramari, twumvikana ku giciro, aratwishyura tubona kwimuka”. Undi muturage uri muri ako gace k’inganda, na we asobanura ko yasabye ngo bamuzanire ushaka kubaka uruganda ngo bivuganire biranga. Umwe mu bayobozi ngo aramubwira ati “erega iyo ufite umugore mwiza, jya umenya hari abandi bagabo benshi bamushaka. Aha utuye hari abandi bahashaka, ku nyungu rusange!”

Uyu muturage kimwe na bamwe mu bimuwe n’imirima y’icyayi muri Nyaruguru bagira bati “ese inyungu rusange zitangirira he, zikagarukira he?”

Ngo bitwaza ko batazi amategeko

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo “Legal Aid Forum” gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko muri Nyakanga 2015, byagaragaye ko usibye ngo kuba abaturage batazi amategeko agenga kwimurwa ku nyungu rusange, ngo hari n’igihe adakurikizwa nkana kuko Leta ngo itinda gutanga ingurane kubera ibibazo bya ruswa, ingengo y’imari idahagije n’ibindi byinshi. Mu byo abaturage batazi harimo n’ibiciro ngenderwaho, akenshi biba byaragenwe ku rwego rw’igihugu, ariko ngo ugasanga bitandukanye hagati y’abaturanyi bahana imbibe, nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Bushenyi muri Rwamagana.

Umwe mu bagize urwego rwa sosiyete sivile yemera ko uru rwego n’abandi bireba nka Leta bafite uruhare mu kuba abaturage batazi ayo mategeko, bigatuma bahora ku nkeke n’amakimbirane. Ngo abo bireba bose bafashe umwanya wo gusakaza no gusobanurira abaturage itegeko no.32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu kubera inyungu rusange, ibibazo byaba bike, “usibye ko byanagabanya cyangwa bigakuraho indonke ziterwa n’ubujiji bw’abaturage no kutamenya uburenganzira bwabo”.

Bimwe mu bivugwa n’iri tegeko

Mu ngingo ya 2 y’iri tegeko, “igikorwa cy’inyungu rusange” gisobanura “igikorwa cya Leta, icy’inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi cyangwa icy’ibigo bya Leta kigamije inyungu cyangwa imibereho myiza by’abaturage muri rusange”. Mu nzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi zivugwa aha harimo Akarere.

Iyi ngingo kandi isobanura “indishyi ikwiye” nk’ “indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa uwimurwa, kandi ibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa”. Hakurikijwe iyi ngingo, ibiciro biri ku isoko byakagombye kwiyongeraho n’indishyi yaterwa n’uko kwimurwa bihungabanyije imibereho isanzwe y’umuntu ku buryo bwamugiraho ingaruka.

Iyo bavuze na none “kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange” muri iyi ngingo, ngo bisobanura “igikorwa gishingiye ku bubasha bufitwe na Leta, ibigo bya Leta n’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi bwo gukura umuntu mu mutungo we ku mpamvu z’inyungu rusange habanje gutangwa indishyi ikwiye”. Havugwamo kandi “usaba kwimura”, nk’ “urwego rwa Leta rwifuza kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, rubanje kubisaba uwimura”; mu gihe “uwimura” we ari “urwego rwa Leta rufite inshingano n’ububasha ruhabwa n’itegeko byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Havugwamo na none “uwimurwa” nk’ “umuntu wese ugiye gukurwa mu bye ku mpamvu z’inyungu rusange”.

Gusa nubwo itegeko ririho abaturage barinenga kugira ibibazo ritasubije kandi bibagiraho ingaruka iyo igikorwa cyo kwimurwa kigeze. Ese ni nde ufite ububasha bwo gutegeka ko abantu bimurwa? Inyungu bwite n’inyungu rusange iyo bihuye bigenda bite? Ese haba hari urutonde rw’ibikorwa rusange?

Sehene Ruvugiro


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo