Yashyizweho kuri 16 May, 2016 | 16:46

Ngororero: Ivuriro ry’imyaka ryabafashije kurwanya indwara mu mirima

Ivuriro ry’ibihingwa mu murenge wa Ngororero ntirifasha abaturage kugura imiti yo gutera ku bihingwa birwaye gusa. Ribabera n’ishuri kuko bigiramo guhitamo imbuto nziza zihanganira indwara.

Ivuriro ry’imyaka ryashyizwe mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Ngororero.Bamwe mu baturage batuye aka gace bemeza ko hari byinshi ryabafashije harimo guhangana n’indwara zifata imyaka mu mirima yabo.
Bamwe mu baturage babyemeza bavuga ko hari imwe mu myaka batakibona cyangwa ngo barye biturutse ko indwara zabaye nyinshi zadukira imyaka yabo.

Havugimana Vincent utuye mu Murenge wa Ngororero, avuga ko yahingaga imyumbati akagemurira ibigo by’amashuri bityo bikamuteza imbere. Yatejwe imbere n’icyo gihingwa aho yabashije kwiyubakira inzu agashakamo umufasha akaba anishyurira abana be amashuri. Nyamara kuri ubu ifu y’ubugari ikomoka ku myumbati iyo ayishaka ajya ku isoko, kuko imyumbati yahingaga yatewe n’indwara itazwi ariko kuri ubu gahunda y’ubuyobozi bwashyizeho bwo kugenera ivuriro ry’imyaka abaturage byabashimishije. Yagize ati” ni ubwo twahombye rwose tugasubira n’inyuma mu kweza kwacu, nakubwira ko ubu mfite icyizero ko nzongera nkeza cyane kubera iri vuriro twashyiriweho”.

Ivuriro ryababereye n’ishuri

Ubuyobozi buvuga ko Ivuriro ry’ibiribwa rifasha abahinzi bibirirwa bitandukanye mu rwego rwo kurwana n’indwara ziboneka muri bimwe mu bihingwa bihingwa mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Ngororero. Mukarukundo Odette ushinzwe iterambere mu Kagari ka Rugumya Umurenge wa Ngororero avuga ko hataraza ivuriro abaturage bitiranyaga ibyorezo bifata imyaka n’igihe cy’ihinga, ariko ubu avuga ko bafite byinshi bamaze kugeraho kubera ivuriro ry’imyaka.

Dusabimana Leonidas umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Ngororero avuga ko mbere yo gushyiraho ivuriro habanje kuba ubushakashatsi kucyaba gitera igabanuka ry’umusaruro mu murenge wa Ngororero basanga hakwiye ivuriro ry’imyaka no gukora ubukangurambaga ku bahinzi mu guhangana n’ibibazo biri mu bihingwa bihingwa muri Ngororero. Ati ”mbere haje uburwayi mu myumbati bwitwa ububembe(…) virusi iri mu myumbati ntikira ariko duhangana nayo(…Itandukaniro ry’ububembe na Kabore ni uko ububembe bwo ushobora gusarura duke ukanarya ariko kabore yo ntawe usarura, ntawe uryaho kuko imyumbati iba irura”. Avuga ko umurima watewemo imbuto y’imyumbati irwaye nawo uhita ufatwa, kandi ko n’umurima wavuyemo imyumbati irwaye ugateramo indi biba uko. Bagirwa inama yo gusimburanya ibihingwa mu murima, ahavuyemo imyumbati hakajyamo ibishyimbo, ibijumba, soya n’ibindi. Igikomeye muri byo akaba ari ngombwa kudatera imbuto y’imyumbati yavuye mu murima urwaye banahitamo imbuti zihanganira uburwayi nka: Cyizere, Rwizihiza, Serukuseke dore ko bazihabwa ku buntu.

Bahabwa “ordonnance” bakajya kugura imiti

Dusabimana avuga ko abahinzi bafite ibibazo ku bihingwa byabo bagana ivuriro bakagirwa inama y’uburyo ibyo bihingwa byakira kandi ibigaragayeho uburwayi bigahabwa ordonnance médical abahinzi bakajya kugura imiti mu bacuruzi bacuruza imiti y’ibihingwa.

Kubatabasha kugera ku ivuriro ry’imyaka, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Ngororero avuga ko hifashishwa abajyanama mu by’ubuhinzi 42 bakorera mu midugudu 42. Yakomeje agira ati “uretse aba dufite n’abafashamyumvire bahuguwe mugihe cy’amezi 6 ku buryo bahinga bakanarwanya indwara zifata igihingwa cy’imyumbati kuri ubu dutekereza ko nta kibazo kizongera kubaho”.
Umurenge wa Ngororero ni umwe mu mirenge yeramo imyaka myinshi, irimo iy’urutoki, imyumbati ukaba ari umwe mu mirenge igize Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’Uburengerazuba. Igizwe n’Imirenge 13, Utugari 73, Imidugudu 419.

Byiringiro Jean Elysee


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo